Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) ,Maj Gen Kandiho Abel wa Uganda ni bamwe mu bayobozi b’ubutasi bw’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari iteraniye i Bujumbura mu murwa w’ubucuruzi w’u Burundi
Gen Nyakarundi yahuriye i Bujumbura n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bya Uganda, Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Kubaka icyizere: Hagamijwe ubufatanye bw’akarere mu rwego rwo guca intege imitwe yitwaje intwaro.”
Ntiharamenyekana imyanzuro yafatiwe muri iriya nama, gusa yateranye mu gihe akarere kagihangayikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro ikunze guhungabanya umutekano wako.
Nk’u Rwanda ruracyahangayikishijwe n’imitwe itandukanye irimo nka FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, RUD-Urunana na FLN ikunze kugaba ibitero iturutse mu gice cy’amajyepfo; n’ubwo hari bamwe mu barwanyi b’iyi mitwe bagiye bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare.
U Burundi ku rundi ruhande bwo buhangayikishijwe n’imitwe ya RED-Tabara na FNL ikunze kubugabaho ibitero iturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni na ko kandi Uganda na Congo Kinshasa bahangayikishijwe cyane n’umutwe wa ADF wayogoje Ituri, ndetse n’indi mitwe itandukanye y’abanye-Congo ikorera muri kiriya gihugu.
Tanzania n’ubwo nta mutwe urwanya ubutegetsi bwayo gusa na yo ihangayikishijwe n’intagondwa za Islamic State zagabye igitero mu majyepfo yayo ziturutse muri Mozambique.
Byitezwe ko inama ya bariya batasi mu byagisirikare ishobora gufatirwamo imyanzuro irimo guhanahana amakuru, mu rwego rwo gushyira iherezo kuri iriya mitwe.