Mu gace ka Mambasa ho mu ntara ya Ituri, haravugwa urwango rumaze gufata urwego rwo hejuru hagati y’ abahavuka n’ ubwoko bw’ abanyabwisha bakomoka muri Rutshuru ku buryo ngo aba bahavuka batacyifuza kubana n’ abanyabwisha.
Nkuko byatangajwe n’ umu depite ukomoka muri aka gace ka Mambasa mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru Bunia Actualite kuri uyu wa 07/07/2021, depite Emmanuel Leku Apuobo, yatangaje ko abanyabwisha batifuzwa na gato mw’ aka gace. Yongeraho ko kenshi byagaragaye ko abanyabwisha bakorana bya hafi na ADF, ikomeje guteza umutekano muke mu ntara ya Ituri.
Ibi bikaba byanaramenyeshejwe guverinoma y’ igihugu, aho isabwa kwimura vuba cyane bishoboka aba bantu bagasubira aho bakomotse ari ho muri Rutshuru. Nyuma y’ uruzinduko rwa minisitiri w’ intebe muri aka gace, hari amahirwe ko guverinoma iyobowe Michel Sama LUKONDE yabiha umugisha.
Tubibutseko iyi ntara ya Ituri iri mu bihe bidasanzwe aho iyobowe n’ umusirikare mu cyo leta ya Congo yise Etat de Siege.