Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021, nibwo abakuriye ubutasi bwa Gisirikare b’ibihugu birimo u Rwanda, Burundi, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari yateraniye i Bujumbura mu Burundi.
Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’ubutasi bw’igihugu cy’u Burundi , Gen Ildephonse Habarurema iyi nama yize ku ngamba zihamye zigiye gufatirwa imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane ihungabanya umutekano w’ibihugu byose iturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Abahagarariye ubutasi muri ibi bihugu byitabiriye , twemeranyije guhuza imbaraga z’ibikorwa bya Gisirikare bigamije kurandura imitwe ihungabanya ibihugu byacu ikorera mu gihugu gituranyi cya DR Congo”
U Rwanda muri iyi nama rwari ruhagarariwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi uyobora ubutasi bw’u Rwanda, Uganda yari ihagarariwe na Maj Gen Abel Kandiho, Gen Ildephonse Habarurema w’u Burundi Gen Inzun Kakiak wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Inama ihuza abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu biyaga bigari yeherukaga kuba mu mwaka mwa 2020, aho yateraniye i Nairobi muri Kenya.
Uburasirazuba bwa Congo ni agace kazwiho kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro ibangamira umutekano w’aka karere , aho intara 4 z’iki gihugu arizo Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo , Ituri na Maniema zifatwa nkaho ari zo zicumbikiye iyi mitwe
Imwe muri iyi mitwe izwiho kubangamira umutekano w’akarere twavuga nka FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda,Red Tabara na FNL y’Abarundi, ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda n’imitwe nka Mai Mai y’Abanyekongo ihungabanya umutekano w’abaturage.