U Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambike mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado,izo ngabo n’Abapolisi bakaba baratojwe by’umwihariko mu kurwanya iterabwoba
Ku busabe bwa Leta ya Mozambique, kuri uyu wa Gatanu u Rwanda ruratangira kohereza muri iki gihugu abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 mu Ntara ya Cabo Delgado, ikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda,rivuga ko ingabo na Polisi by’u Rwanda byoherejwe muri Mozambike bizakorana n’ingabo z’iki gihugu n’iza SADC mu kurwanya ibi byihebe bikunze guca imitwe abantu no kwica abasivile.
Izi ngabo ntabwo zigiye muri Mozambike kurebera ubwicanyi ahubwo zizahangana n’izi nyeshyamba mu kugarura umutekano muri aka gace ndetse zishyireho uburyo bw’umutekano buhamye.
U Rwanda ruvuga ko kohereza ingabo muri Mozambike ari ikimenyetso cy’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi, n’intego u Rwanda rwihaye yo kurengera abasivili nk’uko bigaragazwa n’amasezerano yashyiriweho umukono I Kigali 2015 yo gutabara abasivili aho ariho hose bari mu kaga.
Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi yasuye u Rwanda kuwa Gatatu tariki 28 Mata 2021, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame,baganiriye ku bufatanye mu guhashya iterabwoba.
Ntabwo hatangajwe byinshi ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, icyakora Perezida Nyusi yaje mu Rwanda mu gihe Mozambique imaze iminsi yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bigabwa n’umutwe ushamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku mahame akaze ya kisilamu.
Ibitero mu gace ka Cabo Delgado byatangiye mu 2017, ariko biza gukaza umurego mu 2020, ubwo izi ntagondwa za kiyisilamu zigarurira uduce tw’iyi ntara turimo umujyi wa Mocimboa de Praia.
Muri uyu mwaka, izo ntagondwa na none zigaruriye umujyi wa Palma, nyuma y’ibitero byaguyemo abasivili barenga ibihumbi 2000 abandi barenga 35,000 bava mu byabo.
Nubwo ingabo za Leta ya Mozambike zakomeje gukubita inshuro uwo mutwe mu Mujyi wa Palma mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, hari amagana y’abaturage bahitanywe n’ibitero mu gihe abandi bavuye mu byabo.
Aka gace uwo mutwe ugabamo ibitero gakungahaye kuri gaz ndetse sosiyete y’Abafaransa, Total ikaba yarashoye miliyari 20 z’amadolari mu kubaka uruganda rwo gucukura iyo gaz. Gusa nyuma y’ibitero, iyo sosiyete yatangaje ko ibaye ihagaritse uwo mushinga.
Mu bishwe muri ako gace harimo abanyamahanga ndetse ibikorwa remezo nk’amabanki, amahoteli n’ibindi nabyo byarangiritse.