Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’akarere k’Amajyepfo SADC wamenyesheje UN itariki ntarengwa uzaba woherejeho ingabo mu gihugu cya Mozambique cyibasiwe n’ibikorwa by’imitwe yiterabwoba .
Umunyamabanga w’uyu muryango, Dr.Stergomena J Tax yavuze ko uyu muryango witeguye kohereza ingabo z’uyu murwango zitabara aho rukomeye guhera kuwa 15 Nyakanga 2021.
Baragira abati”Turakumenyeshako SADC yemeje ko igiye kohereza ingabo zayo zigomba gushyigikira iza Mozambique mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba rikorerwa mu ntara ya Cabo Delgado”.
Stergomena akomeza avuga ko SADC izoherereza itsinda rigizwe n’ingabo na Polisi muri ubu butumwa . Itegeko 52 rya SADC rihyiraho umutwe w’ingabo zitabara aho rukomeye , igihe kimwe mu bihugu binyamuryango bisabye ubufasha bigasuzumwa n’inama rusange y’uyu muryango.’
Ingabo za SADC zigiye kujya muri Mozambique zisangayo iz’u Rwanda 1000 zibarizwa mu mutwe udasanzwe , zatangiye kugenda kuva kuwa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021.