Abaturage batuye mu gace ka Muramvya kabarizwa muri gurupoma ya Bijombo muri Teritwari ya Uvira basabye MONUSCO gushyira ibirindiro byayo muri ako gace bavuga ko bazengerejwe n’ibikorwa by’ubunyamaswa bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 8 Nyakanga 2021 ubwo ubuyobozi bwo muri aka gace bwaganiraga n’intumwa z’umuryango w’abibumbye ku cyagarura amahoro arambye muri aka gace.
Aha muri aka gace kandi izi ntumwa za MONUSCO zagiranye ibiganiro n’abahagarariye abagore,imiryango itegamiye kuri Leta , abaganga, abarimu n’ingabo z’igihugu FARDC.
Abaturage batuye Muramvya bagaragarije iri tsinda ko bakunze kwibasirwa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro . Ibi ngo bituma abatuye aka gace babura serivisi z’ingenzi zirimo iz’ubuvuzi, ndetse no gucikiriza amashuri ku bana batuye ako gace. Ibi ngo byatangiye kuva kuwa 29 Gicurasi ubwo habaye ikozanyaho ry’imitwe y’inyeshyamba y’Abarundi (RED Tabara) bivugwa ko yakozanyijeho n’umutwe wa Ngumino wiganjemo Abanyamurange.
Aba baturage basabye ko MONUSCO itangiza ibikorwa byo guhiga iyi mitwe mu rwego rwo kugarura umutekano urambye muri aka gace.Hagati aho, ingabo za Congo ziyemeje kujya ziherekeza abaturage mu bikorwa bagiyemo mu rwego rwo kubarindira umutekano ngo udahungabanya abaturage.