Umugaba mukuru w’ingabo ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Socola 2, akaba na Guverineri w’iyi ntara Lt Gen Constant Ndima yeretse itangazamakuru intwaro 80 zambuwe abarwanyi barimo n’ab’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Guverineri Lt Gen Ndima yabwiye abanyamakuru ko izo ntwaro uko ari 81 zatswe abarwanyi b’imitwe igera kuri 7 ikorera i Masisi na Rutshuru mu burasirazuba bwa Congo, irimo Nyatura na FDLR.
Muri iki gikorwa kandi Guverineri Lt Gen Ndima yeretse abanyamakuru abarwanyi 6 b’umutwe wa FDLR uvugako u Rwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Aba barwanyi bivugwa ko bishyikirije FARDC bari kumwe na bamwe mu Barundi babarizwa mu mitwe yitwara gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Kwishyikiriza FARDC ku barwanyi bo mu mitwe yitwara gisirikare byaherukaga kuwa 21 Kamena 2021 , aho abagera ku 134 bishikirija ingabo z’igihugu zikorera mu gace ka Rumangabo muri Rutshuru bafite intwaro zigera kuri 70 .