Abanyeshuri barangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gace ka Minembwe muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo babujijwe amahirwe yo gukora ibizamini bya Leta n’ibitero by’umutwe w’inyeshyamba za MFRD.
Actualite.cd yanditse ko uyu mutwe w’inyeshyamba wateye i Minembwe ukabuza abanyeshuri gukora ibizamini, bivugwa ko ari umwe mu igize ihuriro rihuriwemo n’imitwe nyinshi nka Twirwaneho na Gumino iyoborwa na Col Makanika, umutwe wa Red Tabara na FNL na FNL ikomoka i Burundi..
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Gen Léon-Richard Kasonga, yavuze ko izi nyeshyamba zagabye ibitero zishaka guhangana n’ibirindiro bya FARDC muri aka gace, bikarangira zangije umutekano w’abaturage harimo n’abanyeshuri babujijwe gukora ibizamini.
Ibi bitero bikomeje kugabwa ku birindiro bya FARDC bimaze kugwamo abasirikare bayo 5 , mu gihe ku rubande rw’inyeshyamba ho hamaze gupfa abagera ku 10.
Gen Léon-Richard Kasonga akomeza avuga ko iyi mitwe ikorera mu duce twa Minembwe, Uvira na Mwenga yahuje imbaraga igamije kurwanya ingabo z’igihugu, muri iyo havugwa umutwe wa RED Tabara na FNL y’Abarundi
Ariko mwagiye mushishoza mbere yo kwandika ibyo mubonye gusa! Twirwaneho irifatanga na Red Tabara ariyo yica abaturage ifatanije na Mai Mai ndetse na Leta?
Noneho ni amayobera matagatifu: abakora analyses bavuga ko iyi coalition igamije iki?
Baratera FARDC se barashaka kuyirukana i Minembwe? Barashaka ubwigenge se?
Mimi nashangala
Icyingeyeho ntanahamwe mw’itangazo rya Gen Leon Richard Kasonga yigeze avuga FLN y’abanyarwanda ahubwo yavuze FNL y’abarundi