Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021 abarwanyi babarirwa muri 70 b’umutwe wa ANCDH bishyikirije ingabo z’igihugu bafite intwaro 65 muri teritwari ya Masisi ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu muhango wabereye mu gace ka Kichanga ko muri Masisi, wari uyobowe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Ndima Kongba Constant .
Muri izi ntwaro 65 bashyikirije FARDC, 63 muri zo ni izo mu bwoko bwa AK-47 naho izindi 2 zari izo mu bwoko bwa Machine gun(SMG) na RPG.
Sosiyete sivili ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru yashimye iki gikorwa cyakozwe n’aba bitwaje intwaro , isaba ko aba baba bafashe icyemezo cyiza cyo gutangira ubuzima busanzwe bajya bakangurira bagenzi babo kurambika intwaro ku bushake.
Aba barwanyi 73 babaye icyiciro cya kabiri kigizwe n’umubare mwinshi urambitse intwaro mu gihe kimwe nyuma y’abandi barwanyi 134 bishyikirije FARDC mu gace ka Rumangabo ko muri Teritwari ya Rutshuru.
Intara za Kivu y’Amajyarugu na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe byo guhashya imitwe yitwaje intwaro zashyizwemo na Perezida Felix Tshisekedi mu mpera za Mata 2021.