Raporo y’ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko ,mu mirwano yahuje FARDC n’imitwe y’Abanyamulenge ya Twirwaneho na Ngumino , yishe abarwanyi bayo 14 abandi barenga 45 bakomerekeramo bikomeye.
Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare Gilbert Kabanda Kurhenga atangaza iyi Raporo yavuze ko imirwano yatangiye kuwa 10 Nyakanga 2021 mu misozi miremire ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi , aho FARDC yasakiranye n’imitwe yiyunze y’Abanyamulenge isanzwe iyoborwa na Col Rukunda Michael Makanika watorotse igisirikare mu 2019.
Iyi Raporo ivuga ko abarwanyi b’iyi mitwe 15 bishwe na FARDC naho abagera kuri 45 bakomeraka bikomeye .FARDC ikomeza ivuga ko imirwano yabahuje n’iyi mitwe yongeye kubura hafi y’umuhanda Minembwe- Mikenge.
Iyi mirwano yaje kurangira ingabo z’igihugu zongeye kwigaurira Lokarite ya Kakenge iherereye nko mu birometero 13 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Minembwe kari gasanzwe kagenzurwa n’iyi mitwe yitwaje intwaro.
Gilbert Kabanda yavuze ko FARDC iri gukora akazi gakomeye muri iyi minsi nkaho atanga urugero ko Teritwari ya Irumu ya Ituri yari indiri ya ADF kuri ubu iri gucungwa na FARDC .
Minisitiri Gilbert Kabanda Kurhenga yashoje avuga ko FARDC ikomeje ibikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu ibifatanya n’izindi nshingano aho yatanze urugero ko kugeza ubu izi ngabo zimaze gusana amazu 700 mu yangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu mujyi wa Goma, ndetse anavuga ko andi mazu 300 nayo azaba yujujwe n’ingabo bitarenze kuwa 26 Nyakanga 2021.
Hhhhh bisa no kwikirigita bagaseka!!!!