Ahagana isa 4h00 z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, ubwato bwa Ntamarerero Aloys bwari butwawe n’uwitwa Ndayisaba Bernard wari kumwe n’umuhungu we Hakizimana Etienne w’imyaka 20 bwarohamye mu kiyaga cya Kivu.
Bivugwa ko ubu bwato bwari butwaye amabuye yo mu bwoko bw’amapave bwari buyavanye mu mudugudu wa Kabushongo w’akagali ka Busoro mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu.
Bivugwa ko ubu bwato bwari bwerekeje mu murenge wa Boneza w’akarere ka Rutsiro aho bwari bujyanye ayo mabuye kwa Rutagengwa JMV .
Umwe mubari mu bwato( Hakizimana Etienne) yabashije koga avamo ari muzima naho se umubyara Ndayisaba Bernard bari kumwe mu bwato we yarohamye bivugwa ko yamanukanye n’ubwato ubwo bwarohamaga .
Hakizimana warokotse iyi mpanuka yatangaje ko icyateye iyi mpanuka ari umuhengeri mwinshi bahuriye nawo muri aya mazi y’ikiyaga cya Kivu ubwo bari barenze gato ahacukurwa Gazi Metane muri iki kiyaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Kazendebe Heritier yahamirije Rwanda Tribune aya makuru , avuga ko umurambo wa Ndayisaba Bernard w’imyaka 52 y’amavuko ugishakishwa ,ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano zikorera mu kiyaga cya Kivu(Marines)
Ati “ Kugeza ubu umurambo wa Ndayisaba nturaboneka, gusa ku bufatanye na Marines [abashinzwe umutekano ku mazi y’ikiyaga] turacyashakisha nubwo nta cyizere ko ubuneka kubera ko yarohamiye mu mazi maremare”
Abajijwe niba bantu bakoze impanuka batari barenze ku mabwiriza yasobanuye ko gutwara ibikoresho by’ubwubatsi muri ibi bihe bya Guma mu rugo byemewe bityo avuga ko nta mabwiriza yo kurwanya Covid -19 bari barenzeho.