Bamwe mu barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Beni biravugwa ko batangiye guhunga ibitero bya FARDC berekeza i Lubero kuva ku cyumweru taruiki ya 18 Nyakanga 2021.
Umwe mu bacuruzi, utwara amafi kuri moto wabonye biba yagize ati:”Iyo duhuye nabo, baraduhagarika, bakabanza batambuka bose. Bishobora gufata nk’ isaha cyagwa iminota 30 bakiri gutambuka kuko aba ari benshi kandi bateye ubwoba cyane. Aba bagabo n’ abagore baba bameze nk’ abafite urugendo rurerure, bambaye bikwije nk’ abiteguye urugamba, kandi bose bambaye inkweto za bote za plasitiki.
Aya makuru yamenyekanye nyuma yuko hari ababyeyi bari bazindukiye mu mirima yabo bajya guhinga babona abo bantu bagahita bataha, nyamara batangariza ayo makuru abashinzwe umutekano bakabifata nk’ ibihuha.
Umwe muri aba babyeyi yagize ati: “Ntabwo tuzi niba abasirikari ba leta bazi bariya bantu, gusa dutekereza ko baba baziranye kuko banze kumva ibyo twababwiye babyita ibinyoma ntibajye no kureba ko ibyo twababwiye ko byaba ari ukuri. Icyo twavuga cyo ni uko twebwe twifitiye ubwoba, kuko n’ubu twatinye kujya kuhira imboga zacu.
Tubibutse ko mbere y’ uko ubwicanyi bwibasira teritwari ya Beni n’ ibindi bice biyegereye, habanje kugaragara abantu bitwaje intwaro berekeza muri iyi teritwari, hakaba hari impungenge ko ibi byaba bigiye kwibasira Teritwari ya Lubero.
Denny Mugisha