Mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru hakozwe umukwabu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, ukorerwa mu duce twa Bujovu na Kabutembo. Uyu mukwabu wakozwe n’ abapolisi bafatanyije n’ abasirikari, wagaragaje ko aha hantu ari indiri y’ ububiko bw’ ibikoresho bya gisirikari byinshi.
Uyu mukwabu watangiye ahagana saa kumi za mu gitondo, wafashije abashinzwe umutekano kuvumbura ibikoresho byinshi bya bya gisirikari. Muri ibi bikoresho twavuga nk’ imbunda na za charijeri zazo, inkweto za gisirikari, n’ ingofero za gisirikari byari bibitswe n’ abaturage mu buryo butemewe n’ amategeko.
muri uyu mukwabu kandi hafashwe urumogi rwinshi bigaragara ko rwari rusaruwe vuba. umubare w’ abantu batawe muri yombi muri ibi bikorwa byakozwe ku gitekerezo cy’ ubuyobozi bwa polisi n’ ubw’ igisirikari ku rwego rw’ intara.
Iyi ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru yakomeje kurangwa n’ intambara nyinshi, bikaba byaba impamvu yatuma muri uyu mujyi hagaragara ibikoresho nk’ ibi. Gusa hakaba hari icyizere ko gahunda yashyizweho n’ umuyobozi w’ igihugu cya Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo yiswe Etat de siege, izagabanya ibi bibazo.
Denny Mugisha