I Walikale, teritwari imwe mu zigize intara ya Kivu y’ Amajyaruguru, abarwanyi umunani bo mutwe wa Mai-Mai Kifuwafuwa ukorera muri aka gace bishyikirije abasirikari ba leta FARDC, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021.
Aba barwanyi bakaba bishyikirije igisirikare cya leta aho bari bafite n’ intwaro eshatu zirimo imbunda ebyiri za AK-47 ndetse n’ imwe ya karabure 12. Aba bahoze ari abarwanyi kandi bakaba bavuga ko bifatanyije na gahunda ya leta yo gusubiza abahoze ku rugerero mu buzima busanzwe cyane cyane muri iki gihe iyi ntara iri mu bihe bidasanzwe aho iyobowe mu buryo bwiswe Etat de siege.
Mu magambo ye, uhagarariye aba bahoze ari abarwanyi, bwana Nguba Mufariji yagize ati: “N’ abandi bakurikize uru rugero rwacu. Uru rubyiruko bagenzi bacu basigaye mu ishyamba bashyire intwaro zabo hasi, bitabe ihamagara ry’ umuyobozi wa Teritwari yacu”.
Umusirikare uyobora iyi teritwari akaba yarashimiye aba bahoze ari abarwanyi ku ntambwe nziza bateye aho yagize ati: “Twabamenyesheje ko kuba turi hano tugambiriye kugarura amahoro muri aka gace. Buhoro buhoro turizera ko tuzagera aho twumvisha abana bacu ko ari ngombwa ko bashyira intwaro hasi kuko ari ku nyungu zacu twese hamwe n’imiryango yacu”.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’ ikindi nk’ iki cyabaye tariki ya 6 muri uku kwezi, aho abandi barwanyi 9 b’ uyu mutwe bishyikirije ingabo za leta bafite n’ intwaro zigera kuri 7.
Naho ku itariki ya 9 uku kwezi, abandi barwanyi 25 bo mu mutwe witwa MAC nabo bishyikirije ingabo za leta muri iyi teritwari.
Edgar Mateso, visi-perezida wa sosiyete sivile muri Kivu y’ Amajyaruguru, arashimira byimazeyo guverinoma ya Congo Kinshasa, anabasaba gukomeza kwongera ingufu mu kwita kuri aba bantu bitandukanyije n’ inyeshyamba kugira ngo bitazarangira basubiye mu ishyamba, imirimo yakozwe ikaba ibaye imfabusa.
Denny Mugisha