Umusirikari umwe wa leta na batandatu bo ku ruhande rw’ inyeshyamba niwo mubare w’ abatakarije ubuzima mu mirwano yashyamiranije igisirikare cya Uganda UPDF, mu majyaruguru y’ uburengerazuba bw’ iki gihugu, mu gace k’ ishyamba rya Zeu n’inyeshyamba .
Nk’ uko bitangazwa n’ umuvugizi w’ igisirikari cya Uganda, Brig Gen Flavia Byekwaso, aba barwanyi bakomoka mu bwoko bw’ aba Lendu, hakaba hishwe batandatu ndetse hafatwa n’ abandi bane. Gusa no ku ruhande rwa Uganda hapfuye umusirikari umwe yishwe n’ aba banyekongo bari bitwaje intwaro hakomereka n’ abandi basirikare batatu bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya gisirikari bya Kampala, nk’ uko uyu muyobozi mu gisirikari cya Uganda abitangaza.
Gen Byekwaso atangaza ko intwaro zirimo mashini gani imwe, imiheto n’ imyambi ndetse n’ imipanga byafashwe kandi ko n’ abandi barwanyi bagikurikiranwa ku bufatanye n’ ubuyobozi bwa Kongo Kinshasa. Jenerali Flavia Byekwaso aragira ati: “Muri iyi minsi ishyize, ibirindiro by’ ingabo zacu byakomeje guterwa n’ inyeshyamba ziturutse mu gihugu cya Gongo Kinshasa, kandi ibi bitero byagiye byibasira n’ ibikorwa remezo. Turizera ko abayobozi b’ iki gihug bagiye gufata imyanzuro ituma ibi bitongera kuba”.
Urukiko mpuzamahanga rw’ ubutabera ruri kwiga ku ngano y’ amafaranga agomba gutangwa na Kampala iyaha Kinshasa mu rwego rw’ indishyi z’ akababaro ku mpamvu z’ uko Uganda yaba yaravogereye ubutaka bwa Congo hagati y’umwaka w’1998-2003