Mu mpera z’iki cyumweru turimo mu masaha y’ijoro , ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi i Burundi ryatanze izindi ntwaro K’urubyiruko rw’Imbonerakure .
Amakuru Rwandatribune ikura ku mboni yayo iri i Burundi, avuga ko izi ntwaro zahawe Insoresore zo mu ishyaka CNDD FDD (Imbonerakure) muri Komini Buganda, Murwi na Rugombo mu Ntara ya Cibitoki ,zikaba ziyongera kuzindi zari sisabzwe zarahawe n’ubutegetsi.
Abaturage batuye muri utwo duce batashatse kuvuga amazina yabo atangwazwa babwiye Imboni ya Rwandatribune iri i Burundi ko gutanga izo ntwaro byatangiye , mu ijoro ryo kuwa kane satanu z’ijoro ku ndetse ngo iki gikorwa kikaba cyari gihagarikiwe n’abayobozi b’ishyaka rya CNDD-FDD mu Ntara ya Cibitoke mugihe abaturage bo bavuga ko bafite ubwoba n’impungenge z’umutekano wabo bakeka ko igisirikare cy’u Burundi cyaba kiri kwikanga ibitero by’inyeshyamba muri utwo duce.
Baragira bati:” « Guhera satanu z’ijoro ku minsi wo kuwa Kane twatewe impungenge n’urujya n’uruza rw’imodoka za SNR( service national de renseignement) zari zitwaye intwaro. Izo modoka zahitaga zijya kuri Sitade Buganda maze bagapakurura izo ntwaro zaje guhabwa Imbonerakure.
Dufite ubwoba bwinshi . Turacyeka ko dushobora kuba tugiye kugabwaho ibitero n’ inyeshyamba”
Aba baturage bakomeza bavuga ko cyari igikorwa gisa n’icyateguwe neza ndetse ko intwaro zatanzwe ari izo mu bwoko bwa Kalachnikov na pistol.
Umwe mu basore b’Imbonerakure yabwiye SOS Media Burundi ko yahamagawe mu masaha akuze y’ijoro maze abwirwa ko agomba kugera kuri Sitade Buganda ntayandi mananiza akihagera ahita ahabwa imbunda nyuma yo kubwirwa ko bagomba kwitegura igitero cy’inyeshyamba zishobora guturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu abategetsi mu Ntara ya. Cibitoki bakaba birinze kugira icyo babivugaho .
Hategekimana Claude