Atitaye ku buyobozi bwahinduwe muri iyi teritwari muri gahunda ya etat de siege, ahayoborwaga n’ umusivili hakayoborwa n’ umusirikari, Jenerali Mwisa Shimiray Guidon uyobora umutwe w’ inyeshyamba wa NDC-R mu magambo magufi, yateguye irushanwa ry’ umupira w’ amaguru rigomba guhuza urubyiruko rwo muri iyi teritwari nini iherereye muri Kivu y’ Amajyaruguru mu rwego rwo kuzamura impano z’ abana bo muri aka gace.
Nk’ uko bitangazwa n’ abari hafi ya Generali Guidon, aya marushanwa yateguriwe guhuza abana bakomoka mu ma Sheferi atandukanye y’ iyi teritwari ku nkunga ya NDC-R. Ibi ariko ntibibuza abasirikari b’ uyu mutwe w’ inyeshyamba gukomeza ibikorwa byabo by’ iterabwoba n’ ubugizi bwa nabi bikomeje kugaragara aho bayobora mu gihe bivugwa ko aribo bayoboye igice kinini cy’ iyi teritwari, nk’ uko bitangazwa na sosiyete sivili muri aka gace.
Nduma Defense of Congo-Renove, ikaba itunzwe n’ amafaranga yishyurwa n’ abaturage, aho buri muturage agomba kwishyura amafaranga y’ amakongomani 1000fc buri kwezi, ndetse izi nyeshyamba zikagira n’ amabuye y’ agaciro acukurwa muri iyi teritwari dore ko ibirombe byinshi biri mu gice kiyoborwa n’ izi nyeshyamba. Ibi bikaba bifasha Jenerali Guidon kwigwizaho ibikoresho by’ intambara nta kibazo na kimwe ahuye na cyo.
Ku rundi ruhande, umunyamategeko Moise Kakule, ukomoka mu ishyaka rya MLC rya Jean Pierre Bemba, aremeza ko niba Guidon ashaka gutanga umusanzu we mu iterambere rya Walikale n’ irya Kongo Kinshasa muri rusange, agomba gushyira intwaro hasi akemera gusubira mu buzima busanzwe muri gahunda yashyizweho n’ umukuru w’ igihugu. Ibitari ibyo, nk’ uko uyu munyamategeko akomeza avuga, ntabwo gahunda ya etat de siege izamurebera izuba.
Tubibutse ko NDC-R yica byihuse cyane umuntu wese ugaragaye ho kuba yaba akorana n’ ubuyobozi bwa leta ndetse na FARDC, ngo mu buryo bwo kwikiza abagambanyi.
Denny Mugisha