Minisitiri w’ingabo w’u Burundi yongeye guhakana aratsemba ku bivugwa n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ko inyeshyamba zihungabanya umutekano w’igihugu ziturutse mu Ishyamba rya Kibira rihana imbibi n’u Rwanda
Ibi Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi Alain Mutabazi yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 , ubwo yasobanuraga ibyo Minisiteri ayobora imaze gukora mu gihe cy’amezi atatu nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu nzego za Leta aha mu Burundi.
Minisitiri Alain Tribert Mutabazi kandi usibye guhakana ko hari inyeshyamba z’Abanyarwanda ziri mu ishyamba kimeza ryo mu Burundi, yanagarutse ku butumwa bwo kugarura amahoro mu bindi bihugu ingabo z’u Burundi zirimo.
Minisitiri w’ingabo w’u Burundi yavuze ko ibi biri mu rwego rwo kubahiriza ubuyobozi bubereye aho minisiteri zose zigomba kugaragariza abaturage ibyo zakoze binyuze mu binyamakuru buri mezi atatu.
Muri Gicurasi uyu mwaka Igisirikare cy’u Rwanda cyivuganye inyeshyamba ebyiri z’umutwe wa FLN zo mu gatsiko kagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi, ndetse cyemeza ko nyuma y’imirwano izi nyeshyamba zasubiye inyuma zigana mu gihugu cy’u Burundi, muri Komini Mabayi aho zari zateye zituruka.
Ariko, mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Bujumbura kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Nyakanga, nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, Minisitiri Mutabazi yahakanye amakuru amaze igihe avugwa n’abaturage baturiye ishyamba rya Kibira, mu Ntara ya Cibitoke, bavuga ko muri iri shyamba hari udutsiko tw’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda imaze igihe ihagaragara ndetse rimwe na rimwe ijya ikozanyaho n’ingabo z’u Burundi.