Ubu butabazi bwakozwe n’ igirikari cya Congo, kikaba cyakuye imiryango irenga 30, igizwe n’ abantu bagera ku 152 mu maboko y’ inyeshyamba za ADF-MTM, aho izi nyeshyamba zakoreshaga aba baturage mu buryo bwo kwirinda ibitero by’ ingabo za leta, zivuga ko zifite abaturage zirinze.
Ibi byabereye muri sheferi ya Bahema-Boga na Banyari-Tchabi, aba bantu bakaba bahise basubizwa mu midugudu yabo, aho bijejwe n’ igisirikari kubarindira umutekano kuko biri mu nshingano z’ ingabo z’ igihugu. Umuyobozi w’ umudugudu wa Malimbungu, umwe mu midugudu yakuwemo abo bantu n’ izi nyeshyamba yagize ati: “Tuvugishije ukuri ni ibyishimo bitagira urugero. Kuko kuva abasirikari bagera hano, amahoro yabonetse. Ubu umuntu ari kuryama mu nzu ye adatinya ko barasa, ababyeyi bashobora kujya mu murima bakazana ibyo kurya nta kibazo. Naho kuba abana batajya ku ishuri, zari impamvu z’ intambara, ubu amashuri natangira natwe twizeye ko abana bacu bazajya kwiga nk’ abandi. Nk’ uko mubibona aha nta duka na rimwe rikora, ntiwabona aho ugurira n’ isabune kuko bose barahunze, gusa hari icyizere ko bose bagaruka kuko amahoro yabonetse”.
Iki gikorwa kikaba ari ubwitange bw’ umuyobozi w’ intara ya ituri Liyetena jenerali Jonny Mbuya Kashama mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ umukuru w’ igihugu akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo nyakubahwa Tshisekedi Tshilombo Felix, yo kugarura umutekano mu ntara ya Ituri n’ iya Kivu y’ Amajyaruguru.
Aganira n’ itangaza makuru, umuvugizi w’ ingabo muri aka gace Liyetena Jules Ngongo yagize ati: “Twafashe umwanzuro wo kwicara tukarebera hamwe uko amahoro ameze muri aka gace, nyuma y’ uko FARDC ihirukanye inyeshyamba, dusanga ari ngombwa ko twajya kubohora imiryango myinshi yari yarafashwe bunyago n’ inyeshyamba”.
Kuri ubu igisirikare cya leta gikomeje kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba, mu buryo bwo kwirukana burundu izi nyeshyamba, kandi bakaba bamaze kwimakaza amahoro n’ umutekano muri iyi sheferi, nk’ uko babisabwe n’ umuyozi w’ iyi ntara muri ibi bihe bidasanzwe. Ibi bikaba bigezweho kubera ibitero ingabo za leta zikomeje kugaba kuri izi nyeshyamba za ADF/MTM ubudatuza.
Muri aka gace hakomeje kugaragara abaturage bakomeje gusubira mu byabo aho nk’ uyu muturage agira ati: “Aha, njye gusukura iyi nzu kugira ngo umuryango wanjye uze twongere duture. Dutashye kuko tubona amahoro yagarutse, kandi noneho turabona abasirikari. Ubushize nta basirikari ba leta bagaragaraga hano iwacu, anari yo mpamvu yakomeje gutuma inyeshyamba zigarurira hano, ndashimira byimazeyo abasirikari bitanze bakirukana umwanzi hano”.
Kuri ubu Boga n’ uduce tuhegereye, hongeye kugaragara abantu bari mu bikorwa by’ ubuzima busanzwe. Liyetena Ngongo akomeza ashishikariza abaturage batari batahuka, gutaha kuko amahoro yabonetse. Aragira ati: “Kuri ubu ubuyobozi bwa gisirikari buyoboye intara burangajwe imbere na liyetena jenerali Jonny Mbuya Kashama, burahamagarira buri muntu wari yarahunze gutaha iwe, agasubira mu buzima busanzwe”.
Ibi bitero bikaba byaragabwe ku itegeko ry’ umukuru w’ iyi ntara muri ibi bihe bidasanzwe, ndetse bigashyirwa mu bikorwa na Koloneli Desire Tshiki Tshaben, umuyobozi wa regima ya 3308 ikorera i Boga.
Kurikira ibiganiro n’inkuru za RwandaTribune TV
Denny Mugisha