Gufungura imiryango no kongera ihatana byazanye amahirwe mashya ku masoko atandukanye, byatumye ubucuruzi bushinga imizi ugereranyije n’uburyo bwakoreshwaga mbere. Bituma Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rihuza amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika y’Iburasirazuba bigerwaho
Umuyobozi w’Ibikorwa n’Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda RSE, Robert Twagira, avuga Byagaragaye ko mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba uburyo bwari busanzwe bukoreshwa ku isoko butahazaga ibikenewe byose kuri iri soko. Bigaragara ko ibihugu byinshi bikiri hasi mu koroshya ihangana ku isoko, bimwe mu bizakemura ibi bibazo bikigaragara ni uguhuriza hamwe amasoko y’imari mu isoko rimwe ry’akarere.
Bwana Robert Twagira, avuga ko Ibi bizafasha mu kugabanya ibigo byihariraga isoko, binyuze mu kongera umubare w’abajya ku isoko. Ishyirwaho ry’Ihuriro ry’Amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika y’Iburasirazuba CMI “Capital Market Infrastructure”, byari bigamije guhuriza hamwe amasoko yo mu karere.
Akomeza avuga ko Gucuruza ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda RSE bigomba guhuza n’andi masoko, maze abanyamigabane n’abaguzi b’impapuro mpeshamwenda bagahabwa amahirwe yo kwisanzura kuri konti zabo, ibi bizajyana n’ihuzwa ry’ububiko bw’amakuru bwa RSE n’ububiko bw’Ihuriro ry’Amasoko y’Imari n’Imigabane mu karere.
Akomeza avuga ko ibi bizajya bifata iminsi ibiri gusa kugirango imigabane y’umuntu abe yayijyana aho ashaka mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni mugihe mbere kwimukana imigabane byasabaga amezi atatu.
Guhuza aya masoko y’imari mu karere ntibizafasha Rwanda Stock Exchange gukomera gusa, ahubwo bizafasha no kureshya abashoramari ku isoko. Bizakuraho ibibazo by’imipaka maze byoroshye ubuhahirane mu bucuruzi ku isoko ry’imari n’imigabane.
Amaso ahanzwe ku masoko y’abaturanyi yamaze guhuzwa akagirwa isoko rimwe. Ibi si mu karere gusa kuko byagezweho n’ahandi nko mu Burayi, Amerika n’ahandi.
Bwana Robert Twagira, yemeza ko Impuguke z’ihuriro ry’amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika y’Iburasirazuba ziri gufasha abafatanyabikorwa kumva itandukaniro n’amahirwe ahari mugukoresha ikoranabuhanga mu guhuza amasoko y’imari mu karere. Iterambere ry’amasoko y’imari mu karere rizagerwaho biturutse ku kwishyira hamwe no gukoresha uburyo bwo guhuriza hamwe mu buryo bw’ikoranabuhanga abashoramari n’abakiliya b’ibigo by’imari n’imigabane.
Byongeye kandi ngo ningombwa kureba itandukaniro ry’amasoko, amategeko, imigenzurire y’ibigo, ikorwa n’ishyirwa mu bikorwa mu bihugu bitandukanye.
Bwana Twagira, ashimangira ko kugera ku ntego yo kwihuriza hamwe bisaba isesengura n’ikoranabuhanga rihamye nk’iryakoreshwa mu guhuza amasoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Central Securities Depositories(CSD).
Hejuru ya byose, intego ni ugushyiraho urujya n’uruza no koroshya kwishyurana hagati y’amasoko y’imari yo muri Afurika y’Iburasirazuba, uyu mushinga uhetse n’abayobozi b’amasoko y’imari muri EAC bishyize hamwe, aho byoroheje ishoramari ku masoko y’imari.
Nkundiye Eric Bertrand