Inyeshyamba za CNRD/FLN nizo zishyirwa mu majwi mu gico cyatezwe imodoka ya Minibisi abantu 2 bakahasiga ubuzima umushoferi wayo akaburirwa irengero
Ejo kuwa 3 taliki ya 28 Nyakanga 2021, abantu bitwaje intwaro bateze imodoka yo mu bwoko bwa Minibis ya kompanyi Okapi ,yavaga i Bukavu ijya Uvira barayirasa bambura abantu bari bayirimo ndetse bicamo babiri .
Mu kiganiro Umwami w’ikibaya cya Rusizi Nirembere Richard n’itangazamakuru yvuzeko nta kwezi kwashyira ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byo kwambura no kwica abantu bidakozwe ,kandi iyo bamaze gukora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bahita bambukiranya imisozi iraho bakigendera.
Yakomeje agira ati:Hari igihe bambura abantu inka,amafaranga cyangwa ibindi bitungwa ,bitewe nuko abo bantu batazwi baba bitwaje intwaro zikomeye ndetse ari benshi byateje umutekano muke muri ako gace, ndetse byatumye abaturage baho batajya bajya mu mirimo yabo kubera ubwoba ko barabambura.
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye na Cpt Dieudonne Kasereka Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyepfo,yemeje aya makuru ,avuga ari gutegura itangazo rigenewe itangazamakuru rikubiyemo ingamba Leta ifite ku kibazo cy’umutekano muke uri muri ako gace k’ikibaya cya Rusizi.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile ikorera muri ako gace utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune uri Bukavu ko,bazi neza ko iki gitero cyagabwe n’Inyeshyamba za CNRD/FLN zisanzwe zikorera mu gace k’imisozi miremire ya Uvila na Sange ,uyu muyobozi arasaba ingabo za FARDC gushyira ibirindiro byazo muri ako gace kugirango abaturage babone umutekano.
Uwineza Adeline