Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 26 Nyakanga 2021 n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ryashizweho umukono n’umuyobozi mukuru wawo Lt Gen Byiringiro Victor rivuga ko ubuyobozi bw’uyu mutwe bwibutsa abanyarwanda ko buri mwaka kuwa 1 Kanama ari Umunsi w’Umuganura ndetse ko n’umutwe wa FDLR witeguye kuwizihiriza mu mashyamba ya DR Congo aho abarwanyi bacye barokotse icumu rya FARDC bakomeje kwihishahisha.
Muri iri tangazo Lt Gen Byiringiro Victor akomeza avuga ko kwizihiza umunsi w’umuganura byibutsa umuco mwiza w’abakurambere b’uRwanda bizihizaga uwo munsi mukuru bishimira umusaruro babaga bakuye mu mirima yabo bawukesha Imana Rurema n’ibikorwa by’amaboko yabo.
Abakurikiranira hafi ibikorwa bya FDLR bakomeje gutangazwa n’uburyo FDLR izizihizamo uno munsi mugihe abayobozi n’abarwanyi b’uyu mutwe batunzwe n’imyaka n’ibiribwa baba bambuye ku ngufu abaturage b’Abakongomani batuye mu gace iherereyemo cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imiryango itegamiye kuri Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu nayo ntiyahwemye gushinja umutwe wa FDLR kwaka umusoro w’agahato k’ubaturage b’abakongomani batuye mu karere ka Lubero mu duce twa Miriki, Kasiki, Kanyasi, ,Bunyantege,Mbuavinywa,Viramba na Mbingi aho mbere yo kwemererwa kujya mu murima yabo basabwa kubanza kwishyura 2000fr y’Amakongomani buri munsi uko uje guhinga umurima wawe ,Hakiyongeraho 1500 ya buri cyumweru no gutanga ku gahato kimwe cya cumi cy’imyaka wejeje mu mirima yawe.
Uyu muryango kandi wakomeje uvuga ko inyeshyamba za FDLR zigabiza imirima y’abaturage zigasarura imyaka yabo ikiri mu mirima. Ubu akaba ari bwo buryo FDLR ikoresha kugirango ibashe kubona ibiyitunga.
Ibi bikorwa bya FDLR bimaze imyaka isaga 21 mu burasirazuba bwa DRCongo bifatwa nk’ubwambuzi n’ubusahuzi bukorerwa abaturage b’abakongomani nk’uko byakunze gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri DR Congo birimo Radio Okapi n’izindi mpirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Burasirazuba bwa DR Congo .
Usibye gusahura imyaka y’abaturage FDLR itungwa agatoki gusahura imitungo y’abaturage harimo amatungo no gufata ku ngufu abagore mu turere dutandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umutwe wa FDLR wakunze gushinjwa n’abaturage kwica no guhohotera abaturage mu duce iherereyemo, hakiyongeraho gufata bugwate bamwe mu Banyarwanda , bababuza gutaha mu gihugu cyabo kugirango bakomeze kubagira agakingirizo ndetse ngo niyo ufashwe ushaka gutahuka kubushake uhita wicwa.
Mu gihe Abanyarwanda bizihiza umunsi w’Umuganura bishimira umusaruro baba bakuye mu mirima yabo bawukesha Imana n’ibikorwa by’amaboko yabo FDLR nayo ngo ikaba yiteguye kwizihiza uwo munsi yishimira ubusahuzi bw’imitungo y’abaturage b’abakongomani irimo Imyaka, amatungo n’ibindi byinshi
Hategekimana Claude
Mubaze Rutanga…. barimo guterekera abazimu bo mu mashyamba