Mu gihe igikorwa cy’ ubugenzuzi gikomeje mu duce twashyizwe muri etat de siege, imirwano ikomeye yashyamiranije inyeshyamba za CODECO n’ ingabo z’ igihugu kuva kuwa gatatu ninjoro, kugeza kuri uyu kane mu gitondo, muri lokalite ya Kilo iherereye muri teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri.
Nk’ uko bitangazwa n’ umuyobozi wa segiteri ya Banyali Kilo, bwana Makutadala Innocent; ingabo za leta zageze muri aka gace zije gukuraho bariyeri yari yashyizwe mu muhanda hafi y’ isoko rya Kilo n’ izi nyeshyamba, FARDC yirukana izi nyeshyamba izerekeza i Kilo, nyumwa y’ umwanya muto, izi nyeshyamba zabonye ubufasha , zitangira kwambura no kwiba iby’ abaturage muri aka gace, ndetse zitwika n’ amazu y’ abaturage. Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Ituri, liyetena Jules Ngongo akaba yemeje aya makuru, aho yongeyeho ko izi nyeshyamba zatakaje abarwanyi 8, ndetse hagafatwa n’ imbunda ebyiri za AK-47.
Icyo wamenya kuri CODECO
CODECO ni umutwe w’ inyeshyamba wabayeho ahagana muri 1970. Igishingwa yari cooperative y’ abahinzi bo mu bwoko bw’ aba Lendu, yakoreraga muri Ituri. Uyu mutwe wagaragaye cyane mu ntambara yiswe iya Ituri yabaye hagati y’ umwaka w’ 1999 n’ uw’ ibihumbi 2003. Nyuma y’ intambara, uyu mutwe ntiwasenyutse wose kuko bahishe intwaro nyinshi mu baturage. Mu mwaka wa 2018, CODECO yongeye kugaragara igaba ibitero bya gisirikari mu rwego rwo kurinda aba Lendu ibitero by’ aba Hema.
Kuri ubu uyu mutwe uyobowe na Justin Ngudjolo, ukoresha ishyamba rya Wago nk’ ikibuga cy’ imyitozo mu gihe cyo kwakira abarwanyi bashya. Uyu mutwe ukaba ufite abarwanyi bakabakaba 2350. Muri Nyakanga 2020, imishyikirano y’ amahoro yaratangijwe, mu mezi yakurikiye, uyu mutwe wasinye amasezerano y’ amahoro na Leta ya Kinshasa, mu rwego rwo guhagarika intambara burundu. Gusa nyuma y’ aho, uyu mutwe wakomeje ibikorwa byawo, ndetse inshuro nyinshi habaye imirwano yagiye ibahuza n’ abasirikari ba Leta ari bo FARDC. Aka gace CODECO ikoreramo, kari mu bihe bidasanzwe aho kayobowe n’ umusirikari muri gahunda yiswe etat de siege.
Denny Mugisha