Umutwe w’ abagizi ba nabi bagera kuri 14, weretswe umuyobozi mukuru wa polisi ikorera mu ntara ya Katanga ya ruguru (Haut-Katanga) n’ inzego z’ iperereza kuri uyu wa kane tariki ya 29 Nyakanga 2021.
Nk’ uko bitangazwa na kapiteni Charles Lwamba, umuvuguzi wa polisi, uyu mutwe w’ abagizi ba nabi ugizwe n’ ibice 5 ari byo: Itsinda rya mbere rigizwe n’ abantu 2, bazobereye mu bujura bw’ insinga nini z’ amashanyarazi ndetse n’ izikozwe muri cuivre.
Itsinda rya kabiri rigizwe n’ abantu 3 bayobowe na Kazadi Alias Tembo, wafashwe mu minsi ishyize na polisi y’ iguhugu. Iri tsinda rikaba rigizwe n’ inzobere mu bujura bw’ imodoka z’ abaturage. Itsinda rya gatatu rigizwe n’ abantu 2, bazobereye mu bujura bwa moto mu gihe iribanziriza irya nyuma rigizwe n’ abantu 3. Aba bagizi ba nabi bakaba abarambuye umupolisi wa leta imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 muri karitsiye ya Hewa Bora iherereye muri komini ya Kapemba.
Itsinda rya nyuma rikaba rigizwe n’ abantu 4. Aba bakaba ari inzobere mu gufungura ingufuri zose zishoboka kuko bashoboye kwiba ama depot y’ inganda zikorera muri Lubumbashi, aho hafashwe n’ imodoka yakoreshwaga mu gutwara ibyo bibye.
Amaze gushimira abantu bose bagaragaje ubufatanye muri iki gikorwa, jenerali Louis Second Karawa yasezeranije abatuye uyu mujyi ko n’ abakoresha ikoranabuhanga mu bujura bagiye gufatwa.
Naho ku cyerekeye ubushimusi bw’ abana bukomeje kugaragara muri iyi ntara, uyu muyobozi mukuru wa polise yagize ati: “Natanze itangazo ku batuye iyi ntara, nsaba ababyeyi bagize ikibazo cyo gushimutirwa abana, ko bajya baza kutureba bakatubwira ikibazo cyabaye. Ntabwo ari byiza kunyuza ikibazo cyawe ku mbuga nkoranyambaga, kuko ntabwo ibyo nzabona kuri murandasi bizampa amakuru yose nkeneye kugira ngo ntangire iperereza”.
Tubibutse ko kuwa 15 Nyakanga uyu mwaka, abandi bagizi ba nabi 10 barimo n’ abarwanyi babiri ba Bakata-Katanga batawe muri yombi, bagashyikirizwa ubutabera.