Brig Gen Gilbert Bokemba, wari umugaba mukuru w’ ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikari cya Kongo FARDC, yitabye Imana kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021 mu bitaro bya gisirikari byitiriwe Pierre Mobengo nyuma y’ uburwayi bw’ igihe gito mu murwa mukuru Kinshasa.
Jenerali Bokemba, yari umu-ofisiye wize ibyerekeranye n’ uburinzi bw’ ibibuga by’ indege, ndetse akaba n’ umenyereza w’ aba komando. Yakoreye imyitozo ye ya mbere i Riazan (mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’ Abasoviyeti), akomereza mu kigo cy’ igihugu cy’ imyitozo ya gikomando muri Mont-Louis (mu Bufaransa), hanyuma yerekeza mu ishuri rya Odessa, arangiriza mu ishuri rikuru rya gisirikari rya Frounze i Moscou.
Nyakwigendera akaba yarize kandi mu ishuri rikuru rya gisirikari i Paris mu Bufaransa. Yimenyereje umwuga wa gisirikari mu mashuri no mu bigo bitandukanye bya gisirikari mu Bufaransa.
Twanababwira ko Jeneral Gilbert Bokemba yakoze imirimo myinshi ya gisirikari, aho yayoboye abasirikari bashinzwe kurinda ibibuga by’ indege,yabaye Komanda wa zone y’ uburinzi ya gatanu, iya kabiri n’ iya cyenda mu bihe bitandukanye
Uyu muyobozi mukuru mu gisirikari cya Kongo yabaye intyoza inshuro nyinshi aho yagiye abona ibihembo bitandukanye harimo: Umudari wa zahabu yahawe n’umuryango w’ abibumbye, yahawe igihembo nk’ umusirikari uyobora abandi neza muri Afrika yo hagati, igihembo yaboneye muri Tchad.
Denny Mugisha