Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru, iri mu bihe bidasanzwe, aho abayobozi ba gisivili bahaye umwanya abasirikari, mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro muri iyi ntara. Umuyobozi w’ iyi ntara Liyetena Generali Constan Ndima, yakuye icyicaro vye mu mujyi wa Goma acyimurira mu mujyi wa Beni.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ Ingabo muri iki gihugu nyuma y’ Inama y’ Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 30 Nyakanga. Uyu muyobozi w’ Intara yimuye ibyicaro bye mu rwego rwo gukurikiranira hafi ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba cyane cyane ADF ikomeje kumena amaraso muri Beni.
Minisitiri w’ Ingabo yongeyeho ko mu cyumweru gishyize umutekano wagaragaye mu materitwari ya Lubero, Masisi, Walikale na Nyiragongo. Uyu muyobozi w’ ingabo yagaragaje ko inyeshyamba zashyize intwaro hasi ku rwego rushimishije.
Agira icyo avuga ku mukwabu wabaye mu mujyi wa Goma kuwa 18 Nyakanga 2021, muri karitsiye Bujovu mu buryo bwo kugabanya urujya n’ uruza rw’ intwaro mu mujyi wa Goma, Minisitiri w’ I ngabo yatangaje ko ibi bikorwa byafashije inzego z’ umutekano gufata abantu batunze intwaro mu buryo butemewe n’ amategeko bagera kuri 139, barimo abasirikari ba leta 9, ndetse n’ abantu bahaba mu buryo butazwi n’ urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka, aba bakaba barashyikirijwe uru rwego kugira rwige ku kibazo cyabo.
Muri aba 66 barafunguwe nyuma yo gusanga ari abere, abandi 73 boherezwa muri gereza ya Munzenze kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo. Muri uyu mukwabu hafashwe ibikoresho bya gisirikari byinshi.
Yaboneyeho umwanya wo kubwira abagize Guverinoma ko umushinga wo kubaka amazu 1000 mu rwego rwo gufasha abasizwe iheruheru n’ iruka ry’ ikirunga.
Twabamenyesha ko aya mazu azahabwa abo yagenewe mu minsi ya vuba nk’ uko byatangajwe n’ uyu muyobozi w’ ingabo mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.