Nyuma y’amasaha make atangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, Perezida Samia Suluhu yakiriye inkuru ko Minisitiri w’Imgabo wa Tanzania Elias John Kwandikwa yitabye Imana kuwa 2 Kanama 2021.
Abayobozi batandukanye bavuze ko John Kwandikwa yaguye mu Bitaro bya Muhimbili i Dar es Salaam aho yarimo akurikiranwa n’Abaganga.
Perezida wa Leta yunze ubumwe wa Tanzania, Mama Samia Hassan Suluhu usoza uruzinduko arimo mu Rwanda yandikiye ubutumwa Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Venance Mabeyo amwihanganisha kubera urupfu rwa Minisitri w’Ingabo Elias John Kwandikwa .
Yagize ati “Tubuze umuntu w’ingenzi, imirimo yakoreye igihugu ntizibagirana. Kwanikwa yari umuyobozi w’intangarugero yari umuntu ushyira ku murongo ibikorwa bye mu mutuzo kandi akubahiriza ibiteganywa n’amategeko.”
Perezida Samia Suluhu yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo kugeza ubwo butumwa ku muryango wa nyakwigendera no ku nshuti ze.
Abandi bihanganishije umuryango wa John Kwandikwa ni Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, John Ndugai wavuze ko yababajwe n’urupfu rw’umwe mu bagize Inteko, John Kwandikwa wari uhagarariye agace ka Ushetu akabifatanya no kuba Minisitiri w’Ingabo.
Perezida Samia yakomeje gahunda yari ku rutonde rw’ibyo asura mu Rwanda, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda byatangaje ko mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021, ari kumwe na Perezida Paul Kagame basuye ahakorera inganda i Masaka mu karere ka Gasabo.