Abacungagereza bakorera kuri gereza ya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, barashe amasasu mu kirere mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ubwo abantu batatu bafungiye muri iyi gereza bageragezaga gutoroka.
Aya masasu yumvikanye mu ijoro ryo kuwa 2 Kanama 2021, aho bivugwa ko aba bafungwa bagerageje gutoroka gereza, abacungagereza barabatahura bagerageje uburyo bwo kubabuza biranga biba ngombwa ko haraswa amasasu mu kirere.
Mu kiganira yagiranye n’itangazamakuru, Umuvugizi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yemeje aya makuru ndetse anongeraho ko nta muntu wigeze ahura n’ikibazo .
Ati “Nta kindi kibazo cyabayeho, uretse gusa ko ari abafungwa bagerageje gutoroka, Abacungagereza barasa mu kirere kugira ngo babahagarike ariko nta kindi kibazo cyabayeho.”
Yakomeje agira ati “Abaturage turabasaba gushyira umutima hamwe kuko n’ubwo habayeho kurasa, nta kindi kibazo cyabayeho.”
Uwera yavuze kandi ko abafungwa n’abagororwa bakwiye kwitwararika bakirinda imyitwarire idahwitse kuko uwo bigaragayeho hari amahirwe aba yivutsa.
Ati “Birumvikana nk’aba barashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, bakorerwe indi dosiye yiyongera ku byaha bari basanzwe bakurikiranyweho, ikindi kandi hari nk’amahirwe atangwa yo kuba bafungurwa ku mbabazi ariko nka bariya ubwo baba bivukije ayo mahirwe.”
Amakuru Rwanda tribune yamenye ni uko babiri muri bo bari bakiburana ndetse urukiko rukaba rwari rwarabasabiye gufungwa burundu, ku byaha by’ubujura bakoze.
Ni ibyaha bivugwa ko babikoze mu bihe bitandukanye aho bagendaga bakajya kuri za sitasiyo za lisansi bakaniga abantu, maze bakabiba ibirimo amafaranga na peteroli,
Amakuru avuga kandi ko undi ari umugabo washinjwe kwica umugore w’undi muntu mu Karere ka Kamonyi, uyu na we akaba yari akiburana.
UWINEZA Adeline