Abaturage bo mu kagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze barimo na Misoro Faustin bakomeje gutakamba ngo inzego zibishinzwe zibakize insoresore zizwi nk’ibihazi zibazogoroje mu isanteri ( Centre) ya Ndabanyurahe aho kuhanyura cyangwa kuhatura bimeze nka ka kanyoni karitse ku nzira.
Abaturage baturiye n’abanyura mu Centre ya Ndabanyurahe iherereye mu rugabano rw’akagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza na Cyivugiza mu murenge wa Muko barinubira amabi ahakorerwa n’insoresore zizwi n’ibihazi byirirwa byambura bikanacuza abaturage ibyo bafite birimo n’amaterefoni ndetse ntibatinye no gukoresha imihoro ku manywa y’ihangu.
Umwe mu baturage wahuye n’insanganya agakubitwa ndetse agakizwa n’iyarurema [Imana] ni uwitwa Misoro Faustin w’imyaka 78 utuye mu mudugudu wa Nyakanama, akagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko aho avuga ko yakubiswe inkoni nyinshi n’izo nsoresore ndetse agatemwa ku rutugu n’abo biyita ibihazi birimo Tuyisenge Eugène na murumuna we Karangwa Jervis ari bombi bashyigikiwe na se Mvuyekure Nicodème ndetse bakambura n’umukobwa we Nyirandeze Rozata amafaranga ibihumbi mirongo irindwi na bitatu (73.000 frw) nawe bamaze kumukubita.
Agira ati ” Numvise batangiriye umuhungu wanjye ndasohoka , ngeze hanze n’umukobwa wanjye Nyirandeze Rozata batangira kudukubita ndetse bari kumwe na se Mvukiyehe Nicodeme bashatse ku nkubita umuhoro ku ijosi ufata urutugu , barirukanka natwe turatabaza batujyana kwa muganga. Natanze n’ikirego kuri RIB ariko na n’ubu nta kirakorwa ahubwo birirwa bigamba ko bazanyica kuko baracyidegembya mu mudugudu.”
Rwandatribune.com ivugana n’umukuru w’umudugudu wa Nyakanama Madame Nizeyimana Florence yavuze ko izo nsoresore [ ibihazi] atari abo babiri gusa ahubwo ko hari n’abandi gusa ngo ibyihebe biyobora abandi ni abo bene Mvuyekure Nicodème aribo Tiyosenge Eugène na Karangwa Jervis bayobora iryo tsinda nkuko no mu ikubitwa n’ikomeretswa rya Misoro Faustin byakozwe nabo kandi ko hakozwe raporo na Rwandatribune.com ifitiye kopi.
Agira ati ” Nibyo koko abo bahungu ba Mvukiyehe Nicodème bigize ibyihebe[ Ibihazi] kuko badatinya gutangira abantu ku manywa y’ihangu ndetse banitwaje umupanga. Gusa uko ngenda mbakorera raporo ntizigire n’icyo zitanga niko nanjye bampigira ku kara no ku kanono ngo bazanyica ari nayo mpamvu nishinganye ku nzego zo hejuru , gusa turi abo gutabarwa kuko kaci [Cach] za buri munsi mu mudugudu wanjye zirarambiranye dore ko babikora igihe babishakiye bitwaje ko dutuye mu gisibira [ Ahantu hatagendwa n’imodoka] kubera ibiraro biduhuza n’ umurenge wa Muhoza byacitse ntibisanwe. Gusa byose mbikorera raporo bigahera iyo. Mudukorere ubuvugizi kuko turi abo gutabarwa mu maguru mashya , amazi atararenga inkombe.”
Semivumbi Ignace ni umusaza w’imyaka 81 utuye mu mudugudu wa Nyakanama mu kagari ka Cyivugiza , aganira na Rwandatribune.com yagize ati ” Navukiye muri aka kagari ariko sinigeze mbona ibyo mbona ubu , aho urubyiruko rwibasira akagari ntihagire ubakoma imbere abaturage bakabaho batariho bategereza ko isaha ku isaha baterwa ku mugaragaro ubuyobozi burebera. Misoro atemwa byarasakuje , ajyanwa ku bitaro yewe ajya no gutanga ikirego kuri RIB ariko kugeza na n’ubu abamutemye baridembya , ntacyo ubuyobozi bwamumariye. Turifuza ko bafatwa bagafungwa , bakabazwa ibyo bakoze kuko ubutabera burahari kandi nicyo bubereyeho maze abaturage tukagira amaoro kuko nanjye banyambuye Telefoni ku manywa ubugira kabiri ndaziheba.”
Mugenzzi we Gapira Pierre yagize ati ” Muri rusange nta mutekano dufite hano muri Cyivugiza kuko Ndabanyurahe ya kera yabaye Ndabanyurahe y’ubu iteye ubwoba kuko aba bahungu ba Nicodeme Mvuyekure bigeze kuntemera ibiti , mbibwiye ubuyobozi burambwira ngo ni mbirukeho kandi ntabiteza kubera n’ubusaza , bityo nanjye ndabihorera ndengana gutyo na n’ubu.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyivugiza Kamegeri Emmanuel avugana na Rwandatribune.com yemeza izo nsoresore zihari koko kandi ko ziganjye mu isanteri (Centre) ya Ndabanyurahe.
Agira ati ” Izo nsoresore turazizi ndetse n’ibyo zikora turabizi kuko urugomo rwazo rwo kwambura abaturage birarambiranye ariko na none twabuze ikindi twakora kuko tubafata , twabageza kuri RIB bugacya mu mu gitondo bagarutse mu kagari , ibintu biduca intege ndetse n’izo nsoresore zaba zigarutse zigatangira kwigamba ari nabyo bihangayikishije abaturage. Turasaba RIB guhindura imikorere yayo kuko niyo ibaduteza kandi tuba twababashyikirije ngo babazwe ibyo baba bakoze. Nta kindi twe twakora.”
Inyito ” Ndabanyurahe” mu murenge wa Muko nkuko Rwandatribune.com yabibwiwe na bamwe mu basaza b’inararibonye ngo yakomotse ku misoro yakwaga abaturage b’abagarura babaga bavuye mu cyahoze ari Komini Cyabingo bikoreye ibijumba babijyanye kuguranisha ibirayi mu masoko ya Cyinyanda mu cyahoze ari Komini Kinigi na Byangabo mu cyari Komini Mukingo.
Mu rugendo rwabo, ngo bageraga mu mahuriro n’amakomini abiri ariyo icyahoze ari Komini Kigombe na Nyakinama , bakahasanga ababaga bashinzwe imisoro (Percepteurs) bakabasoresha kandi nta mafaranga babaga bafite kuko baguranishaga , aho abo bagarura buzuzaga ibijumba mu gitebo n’abandi bakabuzurizamo ibirayi.
Mu gushaka kumenya ko abo basoreshaga bahari rero, uwabaga agiye kuhanyura yabazaga abaturage niba abo basoreshaga bahari, bamubwira ko bahari agatangira akavuga ngo ” Ese noneho ndabanyurahe?” Ngiyo inkomoko y’inyito ” Ndabanyurahe ” imaze guhabwa intebe mu murenge wa Muko. Bivuze ngo umuntu wese unyuze muri uyu mudugudu wa Nyakanama aba yibaza aho ari bunyure insoresore [ibihazi] birimo abahungu ba Mvukiyehe Nicodème aribo Tuyisenge Eugène na Karangwa Jervis.
SETORA Janvier.