Nyuma y’ uko igihugu cya Kenya gifashe umwanzuro wo kwifatanya n’ ibindi bihugu mu rugamba rwo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, kuri ubu ubuyobozi bw’ ingabo z’ umuryango w’ abibumbye ziri mu butumwa bw’ amohoro muri Congo MONUSCO ziratangaza ko ingabo za Kenya zageze nuri Beni muri gahunda yo gushakira amahoro aka gace k’ igihugu cya Congo.
Abasirikari ba Kenya, bagiye kwiyongera ku yandi ma unite atatu y’ ingabo zidasanzwe ba FIB (burigadi ishinzwe ubutabazi mu muryango w’ abibumbye) bageze i Beni kuri uyu wa 09 Kanama, ho mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru. Izi ngabo zikaba zaturutse i Nairobi zinyura i Goma. Ikaba ibaye inite ya kabiri igeze I Beni nyuma y’ abasirikari ba Tanzaniya bamaze kuhagera mu mezi make ashize.
Izi unite enye z’ ubutabazi bwihuse zizaba zigizwe n’ abasirikari bakomoka muri Kenya, Tanzaniya, Afurika y’ Epfo n’ abakomoka muri Nepale, bazaba bafite inshingano zo kwongerera imbaraga abisirikari bari mu butumwa bw’amahoro ba FIB. Izindi ngabo z’ ibihugu bibiri zisigaye, nukuvuga abanyanepale n’ abanyafurika y’ epfo, bategerejwe mu minsi iri imbere.
Denny Mugusha