Lydia Draru umugandekazi wahamijwe n;’urukiko kwica Maj Gen James Kazini wayoboraga ishuri rya Gisrikare rya Uganda yarekuwe nyuma y’imyaka 12 muri Gereza.
Urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwahamije Draru kwica akubise itiyo Gen Kazini (Mu gihe hari amakuru avuga ko yamwishe amukase ijosi). Maj Gen Kazini yasanzwe mu rugo rwa Draru ruri i Wabigalo Namuwongo kuwa 10 Ugushyingo 2009.Icyo gihe ubushinjacyaha bwahamije Draru ko ariwe wakubise Gen Kazini itiyo ku mutwe agahita apfa nyuma y’uko ngo hari ibyo bari batumvikanyeho.
Uyu mugore wiyemereye Icyaha nyuma yo kwica Gen Kazini yahise asohoka avuza induru ari nabwo abaturanyi bahuruye bagasanga Gen Kazini aryamye hasi yamaze gushiramo umwuka.
Ibyo wamenya kuri Maj Gen James Kazini
Kazini yavukiye ahitwa i Bushenyi mu karere ka Sheema , aza kwimukira mu gace ka Mbarara .
Amashuri abanza yayize mu ishuri ribanza rya Kashari aho yavuye yerekeza mu ishuri Ntare School ryo mu mujyi wa Mbarara aho yiganye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Mu mwaka 1981, Kazini yinjiye mu gisirikare cy’inyeshyamba za National Rescue Front (UNRF) zayoborwaga na Gen. Moses Ali.
Mu mwaka 1983 yaje kwihuza n’inyeshyamba za National Resistance Army/Movement zayoborwaga na Yoweri Museveni ahitwa Luwero Triangle. Mu mwaka 1988 NRA imaze gufata igihugu yahawe ipeti rya Captain , yakomeje gukora imirimo itandukanye nkaho yabaye umugaba wa Military team Sward . Gen Kazini yabaye komanda w’ingabo zari zigize Operation Safe Heaven zari zifite ibirindiro i Kasese , zikaba zari zashiriweho kubirizamo ibitero by’umutwe wa ADF ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Congo.
Yapfuye ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Uganda .