Umuryango w’ abibumbye na sosiyete sivili muri Congo byakomeje kunenga ubuyobozi bw’ iki gihugu kuba bushyira ingufu nke muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari. Nyuma yo kunengwa igihe kinini, leta ya Congo ikaba yarahise ifata umwanzuro wo gusubizaho gahunda ya DDR igambiriye kwambura intwaro, kuvana mu gisirikari no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero no kubona igisubizo ku bihumbi by’ inyeshyamba zashyize intwaro hasi mu mezi ashize. Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo akaba yarashyize umukono ku itegeko rishyiraho iyi gahunda kuwa 04 Nyakanga 2021.
Iyi serivisi nshya ikaba izaba iyobowe n’ umukuru w’ igihugu. Mu bigambiriwe, harimo gushaka inkunga iturute mu gihugu no hanze yacyo kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa no gushishikariza abahoze ari abarwanyi kwiyunga n’ imiryango yabo bakabana mu mahoro. Hanyuma y’ ukwezi kurenga nyuma yo gushyiraho iyi gahunda, abazaba bayiyoboye bashyizweho kuri uyu wa gatandatu. Nyuma y’aya mazina y’abazayobora iyi gahunda, ubwumvikane buke bwagaragaye ku izina ry’umuyobozi mukuru w’iyi gahunda bwana Emmanuel Tommy Tambwe Ushindi.
Mu mwaka wa 2002, ubwo yari visi-guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, igihe iyi ntara yari mu maboko y’inyeshyamba za RCD, yashyizwe mu majwi n’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka ndetse na Amnesty International nk’uwakomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu anafunga n’ abanyamakuru bazira akazi kabo. Akiri mu bikorwa bye mu mitwe yitwaje intwaro, mu mwaka w’ 2012 yayoboye umutwe witwa Alliance pour la Libération de l’Est du Congo wari hafi ya M23.
Ishyingiro ry’ubwumvikane buke
Uyu mugabo akaba yaragaragaye mu mpirimbanyi zishaka ko Kivu yigenga, nk’ uko bitangazwa n’ inzobere z’umuryango w’abibumbye. Igikomeye kurushaho nuko uyu mugabo yigeze kuyobora umutwe w’ inyeshyamba wakoze ibyaha by’ intambara mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse no gushyira abana mu gisirikari ku ngufu.
Jean-Mobert Senga, umushakashatsi muri Amnesty International akaba yibaza uburyo umuntu ashobora gufasha kwimakaza amahoro aho yakoreye ibyaha by’ intambara nta butabera bwigeze butangwa. Ku ruhande rwe, Emmanuel Tommy Tambwe Ushindi agaragaza ko kuba yarabaye muri RCD, byari uburyo bwo gutanga umusanzu we mu mpinduka igihugu cyari gikeneye. Yongeraho ko atari we wenyine wabaye mu ishyamba waba ahawe inshingano zikomeye mu gihugu.
Ku byerekeranye no kuba yarabaye muri M23, agaragaza ko yabaye muri uyu mutwe muri gahunda yo gufasha imishyikirano kugenda neza. Ku mpamyabumenyi ye yo ku rwego rwo hejuru muri kiriminoloji, ashyize imbere ubu bumenyi bwe ku byerekeranye n’ imiterere ya Congo Kinshasa, akaba azi uduce hafi ya twose turimo imitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu. Afite kandi n’ubunararibonye mu byerekeranye no gushaka amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Denny Mugisha