Gen Major Busogo niwe uhabwa amahirwe yo kuyobora FDLR mu gihe Gen Byiringiro Victor yaba yegujwe
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune,iri muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rutshuro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibivuga,mu ijambo Gen Ntawunguka Pacifique Omega yagejeje ku ba Ofisiye 32 baherutse gusoza amasomo ya gisilikare,mu mvugo ye yabaye nkuca amarenga ko igihe kigeze ko abasaza bayoboye FDLR ,bashobora gusimbuzwa andi maraso mashya,aho yagize ati:”Nimwe Rwanda rw’ejo kandi igihe kirageze kugirango abasaza bajye mu kiruhuko mwe abasore mukomeze”
Iki gikorwa cyabereye ahitwa ku Duwane muri Gurupoma ya Bambo,Tweritwari ya Rutshuro,ahasanzwe hatangirwa imyitozo y’abasilikare binjizwa muri uyu mutwe.Gen.Omega kandi yavuze ko muri iki gihe FDLR ihangayikishijwe n’ibikorwa bya Gisilikare by’ingabo za FARDC,bigamije kuyirandura ndetse anabagaragariza ko hari ingabo z’amahanga zatangiye kuza muri Kivu y’Amajyaruguru mu rugamba rwo guhashya FDLR n’indi mitwe irwanira muri Congo.
Umwe mu barwanyi ba FDLR utarashatse ko umwirondoro we umenyekana k’ubwumutekano we yabwiye isoko ya Rwandatribune ko,n’ubwo Gen.Omega atashatse kwegura hamaze iminsi hari utunama twa rwihishwa twagiye duhuza Gen.BGD Gakwerere,Gen.BGD Manzi Mutunzi,na Gen.Nyembo,bose bakaba baragiye bahura na Gen.Omega mu bihe bitandukanye,aho bemeje umugambi wo guhirika Lt.Gen.Byiringiro Victor k’ubuyobozi bwa FDLR,mu bahabwa amahirwe yo kumusimbura haravugwamo Henganze Cyrile ushinzwe iperereza muri FDLR na Gen.Maj.Busogo ukuriye Komisiyo y’ingabo muri uwo mutwe.
Si ubwambere haba ibikorwa byo kugerageza kwikiza Perezida wa FDLR Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Gen.Byiringiro Victor,Gen.Omega akaba ariwe ukunze gushyirwa mu majwi afatanyije na Sirire Henganze ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR,Byiringiro akaba ashinjwa kugundira ubutegetsi ndetse no kudindiza uyu mutwe,aho bivugwa ko abaterankunga babo babakuyeho amaboko,cyane ko bavuga ko bayobowe n’abasaza batakijyanye n’igihe.
Kambale Shamukiga