Benshi mu ba Ofisiye bakuru bakomeje guhungira mu makambi ikimenyetso simusiga ko inyeshyamba za CNRD zarimbutse
Col Kanyoni wari ukuriye ibikorwa by’ubutasi muri FLN ubu asudira amajerekani mu nkambi ya Nakivale muri Uganda,naho Cpt Peter Kubwayo wari Umuvugizi wungirije yaburiwe irengero biravugwako yaba yaricishijwe na Gen.Jeva batacanaga uwaka.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu nkambi ya Nakivale ibitangaza,nuko uwari ukuriye ubutasi mu nyeshyamba za FLN Col.Kanyoni yaba yarahungiye mu nkambi ya Nakivale ho mu gihugu cya Uganda,kuva aho Ingabo za Leta ya Congo zitsinsuriye uyu mutwe ahitwa Karehe ho mu Ntara y’a Kivu y’Amajyepfo,zikica benshi mu barwanyi b’uyu mutwe harimo na Lt.Gen Wilson Irategeka wari Perezida wa CNRD UBWIYUNGE,muri ibi bikorwa bikomeye hafashwe benshi mu bayobozi b’uyu mutwe bacyurwa mu Rwanda harimo na Gen.Bdg Mbezi.
Abarokotse ibi bitero kugeza ubu bagiye mu makambi y’impunzi muri Uganda,Tanzaniya na Zambiya,bamwe ni abakarani ingufu abandi n’abanyabiraka muri izo nkambi,nyamara mu bihe byasize bazaga kureba abari muri izo nkambi bakabasaba imisanzu ko bagiye kubohoza igihugu,guhunga kandi kw’abahoze muri uyu mutwe kuza gusanga,abandi ba Ofisiye bakuru bari bafite amazina akomeye muri uyu mutwe ibyabo byamaze kwibagirana.
Nkuko ababyiboneye n’amaso babibwiye umunyamakuru wacu uri Bukavu,nuko hasize ukwezi n’ubundi uwitwa Lt.Col Jigale wari ukuriye ibikorwa bya gisilikare muri FLN mu bice bya Cibitoki na Maj.Benibe wari muganga muri uyu mutwe batorotse bakisubirira mu gihugu cya Congo,bakaba bavuga ko bahunze imiyoborere mibi n’ubuhubutsi bwa Gen.Hakizimana Antoine Jeva,kugeza ubu aba Ofisiye bakaba baragiye kwicukurira mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Congo,mu gihe bivugwa ko hari n’abandi bagiye mu bushabitsi bwo guhinga amashu I Karehe.
Itoroka ry’abasilikare b’uyu mutwe bya hato na hato rije rikurikira itabwa muri yombi ry’abandi ba Ofisiye bakuru bagiye bafatirwa k’ubutaka bw’uburundi,ndetse n’urupfu rwa Lt.Col Musabyimana Juventus,nawe waguye mu bitero byagabwe kuri uyu mutwe.
Abasesenguzi mu by’umutekano basanga ibyabereye mu gace ka Karehe ho muri Kivu y’amajyepfo byaragombye gusiga bihaye isomo,uwaba afite inyota zo gutera uRwanda ko bitakunda,kuko bwari ubwambere mu mateka hafatwa igihiriri cy’abarwanyi bangana kuriya ndetse hafi n’abari bagize eta majoro bagafatwa abandi bakicwa,ibi byose bikaba ari igishushanyo cyerekana uko uRwanda rubanye neza muri Dipolomasi.
Col.Kanyoni Jean de Dieu uzwi ku mazina ya Bisimark Chretien yavujiye mu cyahoze ari Komini Birenga,Perefegitura ya Kibuye,ubu ni mu Karere ka Karongi,Intara y’uburengerazuba yinjiye mu ishuri rya gisilijare ESM mu mwaka wa 1994,akaba yaraje guhunga afite ipeti rya Ajida aho yakomereje andi masomo iMasisi,yakoze imirimo itandukanye mu cyahoze ALIR cyaje kwitwa FDLR,yinjiye muri CNRD mu mwaka wa 2016,yahunze ayoboye ibikorwa by’ubutasi muri FLN,ubu akaba asana amajerekani yatobotse mu nkambi ya Nakivale muri Uganda.
Uwineza Adeline
Murakoze kubwamakuru mutugezaho,ariko mwakosora Komine Birenga ni ahahoze ari i Kinungo mumugi ,ubu n’Akarere ka Ngoma munurasirazuba.