Biravugwa ko amakuru yatanzwe n’aba bayobozi yaba ariyo yifashishijwe mu kwica Lt.Gen Mudacumura Sylvestre wari Komanda mukuru wa FDLR FOCA, sobanukirwa uko Operasiyo y’uburyo yafashwe yagenze.
Ku cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 nibwo byamenyekanye ko Laforge bazeye Fils amazina ye y’ukuri Ignace Nkaka, usanzwe avugira umutwe wa FDLR FOCA yatawe muri yombi n’ingabo za Congo FARDC.
Amakuru Rwandatribune yamenye icyo gihe ni uko Ignace Nkaka i Bunagana kuwa 15 Ukuboza hamwe na Lt Col Theophile uzwi nka Abega ukuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR FOCA bava mu gihugu cya Uganda.
Umwe mu bakozi b’urwego ISO rushinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda ,utarashatse ko amazina ye atangazwa ,yabwiye isoko ya Rwandatribune iri muri Kampala ko aba bagabo bari bavuye kubonana n’abategetsi ba Uganda,mu mishyikirano yasabaga FDLR kwiyunga na RNC bagahungabanya umutekano w’uRwanda. FDLR muri ibyo biganiro yari yohereje abo bagabo bombi.
Ubwo bafatirwaga ku mupaka wa Bungana uhuza igihugu cya Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’urwego rushinzwe ubutasi rwa Congo Kinshasa ANR,basanganywe impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cya Congo. Umutwe wa FDLR waba warahise wemera gutanga ibihumbi 10 by’amadorari ngo barekurwe ariko biba ibyubusa kuko iki gikorwa cyari kiyobowe na Gen Delphin Kahimbi wari Umuyubozi w’ubutasi bwa Congo ANR.
Amakuru yizewe FARDC yari imaranye iminsi yavugaga iby’urwo rugendo kandi yatanzwe na bamwe mu bayobozi ba FDLR ubwabo batashakaga ko Lt Col Abega akomeza kuyobora urwego rw’ubutasi rwa FDLR kuko benshi bamushinjaga ko abagonganisha na Lt.Gen Mudacumura bamwe akabica.
Olivier Nduhungirehe wari umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’ububanyi n’amahanga abinyujije ku rubuga twa twitter yatangaje ko yifuza ko uyu Ignace Nkaka uzwi nka Laforge bazeye Fils azanwa mu Rwanda.
La forge Nkaka na mugenzi we bahise boherezwa i Kinshasa bivugwa ko bahamaze iminsi bava imuzi iby’urugendo rwabo ndetse n’imigambi mibi ya FDLR ku Rwanda. Ninabwo Leta ya Congo Kinshasa yahise yoherereza abo bagabo Leta y’uRwanda kugirango bashyikirizwe ubutabera.
Ubwo Gen Mudacumura yicwaga na ba mudahushya bo mu mutwe wa HIBOU SPECIAL FORCE byinshi mu binyamakuru byo muri Congo byanditse bivuga ko amakuru urwego rw’ubutasi ANR rwakuye kuri Lt Col Abega na Nkaka ariyo ntandaro yo kugera ku nsinzi y’igitero cyahitanye Gen Mudacumura washakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga ku byaha byibasiye inyoko muntu byakorewe muri Congo
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’icyumweru itsinda ry’abarwanyi ba FDLR riyobowe na Lt.Col. Manudi Asifiwe , riteye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu kuwa 10 Ukuboza hapfa abasirikare batatu b’ingabo z’u Rwanda naho ku ruhande rwa FDLR hapfa abarwanyi icyenda. Icyo gihe Fils Bazeyi La Forge yahise yihutira ku binyamakuru mpuzamahanga yemeza ko FDLR ariyo yagabye icyo gitero.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Bazeyi yaragiye kuri telefoni ngendanwa akayivugiraho byahaye inzira nziza abatasi ba Congo yo gukurikirana ikirari uyu muvugizi wa FDLR ari bunyuremo.
Laforge bazeye Fils wafashwe, avuka mu karere ka Nyabihu mu cyahoze ari komini Karago muri Segiteri Nanga, mu 1994 akaba yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Nyakinama, aho yavuye ahungira Kibumba mu cyahoze ari Zaire, yatahutse mu Rwanda ariko 1998 yiyunga n’umutwe wa ALIR ajya mu ishami ry’abakora politiki.
Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda ruri gukorana bya hafi na Leta ya Congo kugira ngo abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’u Rwanda batabwe muri yombi.
Perezida Kagame kandi yavuze ko igihe cyo kujya kwihigira abahungabanya umutekano w’u Rwanda cyarangiye, ariko u Rwanda rukazahora rwiteguye uzarusagarira arwinjiramo.
Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwatangiye kuburanisha aba bagabo babiri bari mu bategekaga FDLR. Mu miburanire yabo baburana batakamba aho basaba ko urukiko rwabohereza mu kigo cy’ingando cya mutobo akaba ariho bagororerwa nk’uko abandi barwanyi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro iyo batashye boherezwa muri icyo kigo. Ikindi kandi bavuga ko kuva bafatwa bafashije ubutabera babuha amakuru y’ingenzi akenewe yose.
Mwizerwa Ally