Abitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR bagabye igitero mu murenge wa Bugeshi kiburizwamo nuko bikanze inka batangira kurasa
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ahagana sayine z’ijoro nibwo abakekwa ko ari abarwanyi ba FDLR,bagabye igitero mu Karere ka Rubauvu,Umurenge wa Bugeshe,Akagari ka Hehu,Umudugudu wa Bereshi.Abo barwanyi bakinjira k’ubutaka bw’uRwanda bahise bikanga inka z’uwitwa Twagirayezu Jean de Dieu,uzwi ku mazina ya Maguru batangira kurasa.
Umwe mu baturage batuye yabwiye Rwandatribune ko ababikoze ,bahise bahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,bahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu n’ibisasu ntezwantoki bizwi nka Gerenade.
Undi muturage uturiye aho byabereye utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bakeka,aba barwanyi bari baje bateye bakikanga Ingabo z’u Rwanda bagahita basubira muri RDC,muri Gurupoma ya Buhumba,Lokarite ya Nyirakabundi ,ariko babanje kurasa inka.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune Bwana Makombe Deo Umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo,yavuze ko abo barwanyi bangije ibikorwa by’abaturage be mu gace gahana imbibe n’umurenge wa Bugeshi,aho bishe inka z’abaturage zigera kuri 3 ndetse bakanasahura ingo z’abaturage,
Bwana Ngendahimana Makombe kandi yavuze ko abo barwanyi bageraga mu itsinda ry’abantu 12 bavugaga Ikinyarwanda n’ururimi rw’Ilingara,biravugwa ko kandi aba barwanyi mu gusubira muri Congo baba basakiranye n’ingabo za FARDC gusa ntituramenya umubare w’abapfuyemo cyangwa ngo bakomereke.
Ku itariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo abarwanyi bivugwa n’ubundi ko ari aba FDLR baheruka kugaba igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, icyo gihe bakomwe imbere n’ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasize ubuzima.
Twashatse kumenya icyo k’uruhande rwa Leta y’uRwanda babivugaho k’umurongo wa telephone twahamagaye yaba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi Bwana Rwibasira,Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Deogratias Nzabonimpa,bavuga ko bagihuze baraza kutubwira mu kanya…
Muri iki gitondo inzego z’ubuyobozi zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano zigiye kugirana inama n’abatuye mu gace ibi byabereyemo k’uruhande rwa FDLR ntibarahakana aya makuru cyangwa ngo bayemeze.
Uwineza Adeline