Itangazo ryasinywe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli riragira riti “Ubufatanye mu bijyanye n’umutekano ni ikintu cy’ingenzi mu mibanire y’ibihugu byombi. Ni ku nyungu rusange kandi bigira uruhare mu mahoro n’umutekano ku bihugu byombi.”
Muri iri tangazo kandi abayobozi bombi bagaragaza ugushimangira ubushake mu mikoranire mu kwimakaza umutekano urambye.
Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Homolo Molibeli n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 23 Kanama, akaba yaraje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza.
Commissioner of Police Molibeli yavuze ko impamvu y’uru ruzinduko ari ugushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho hashingiwe ku bintu byafasha impande zombi.
Tariki ya 24 Kanama ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aba bayobozi bombi bagiranye inama yaje gusozwa hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Aya masezerano akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha, twavuga nko kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo ibijyanye no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi no gusangira amakuru n’ubundi bunararibonye mu by’umutekano.
Muri aya masezerano harimo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, gufatanya mu bikorwa bya za Polisi , gusangira porogaramu zijyanye no kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru ajyanye nabyo,kurwanya ikwirakwira ry’intwaro no guhanahana amakuru ku gihe ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha. Izi nzego zombi zanemeranijwe gushyiraho ihuriro rihoraho aho hazajya habaho inama kenshi bakaganira ku bibazo by’umutekano n’imbogamizi zawo ku bihugu byombi ndetse no mu karere muri rusange.
Muri iyi nama yabaye tariki ya 24 Kanama umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko iyi nama iziye igihe kuko akarere gahanganye n’ibikorwa bibi birimo gukorwa n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya ki Islam harimo nk’ibikorwa by’iterabwoba bibera mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique.
Yagize ati” Uruzinduko rwanyu rubereye igihe kuko muri iyi minsi turimo gufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ki Islam uri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi u Rwanda na Lesotho turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.”
Ku ruhande rwa Commissioner of Police, Holomo Molibeli yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza umuntu yagira icyo yigiraho ndetse akaba yatera imbere avuga ubufatanye bagiranye na Polisi y’u Rwanda bushingiye ku guhuza inshingano kugira ngo abantu babe mu Isi nziza kandi itekanye
Yagize ati” Ikoranabuhanga ryahinduye Isi nk’umudugudu ku buryo kubona amakuru no kuyasangira bisigaye byoroshye cyane, ubu bufatanye bukubiyemo ibijyanye no gusangira ibikorwa bimaze kugerwaho, guhererekanya gahunda z’amahugurwa, guhuza ibikorwa by’umutekano no guhanahana amakuru. Ndizera ntashidikanya ko tuzagera kuri byinshi byiza mu rwego rwo kubaka umutekano w’aho dutuye.”
Muri uru ruzinduko mu Rwanda, umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye basuye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda. Twavuga ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC-Musanze), Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari), yasuye abapolisi bakorere mu Ntara y’Iburengerazuba nahandi hatandukanye.