Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyikirije ubw’akarere ka Kabale ko muri Uganda umurambo w’umuturage wa Uganda witwa Justus Kabagambe warisiwe mu murenge wa Kivuye w’akarere ka Burera kuwa 18 Kanama 2021 ubwo yageragezaga kwinjiza ibicuruzwa bitemewe abashinzwe umutekano bamuhagarika agashaka kubarwanya.
Muri uyu muhango, Guverinoma ya Uganda yari ihagarariwe n’umwe mu bayobora akarere ka Kabale gahana imbibi n’u Rwanda Nelson Nshangabasheija naho ku ruhande rw’u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal.
Nshangabasheija usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru b’Akarere ka Kabale kegereye u Rwanda, nyuma yo kwakira uyu murambo, yahavugiye amagambo akomeye y’incyuro, yuje uburakari.
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda rwibagirwa kandi ari indashima kuko ngo rwibagiwe ubufasha Uganda yaruhaye ubwo ingabo zarwo zari mu rugamba rwo guhagarika jenoside mu 1994, ruhitamo gukomeza kuyicira abaturage.
Mu nkuru ya Chimpreports, yagize ati: “Twebwe abaturage baba ku mupaka twafashije tunahumuriza abasirikare b’u Rwanda mu ntambara. Bamwe mu bantu bacu bapfiriye mu kurasana, imitungo yacu yarangiritse. Twari twiteze ko u Rwanda rutubera umuturanyi mwiza ariko ubu bari kutwicira abantu, bakatuzanira imirambo. Koko?”
Nshangabasheija yavuze ko abayobozi bakwiye gushyira ku iherezo ibi ngibi. Ati: “Twizeye ko abayobozi bacu bashyira ku iherezo ibi bintu. Ntabwo twaguma mu byo kwakira imirambo ku mupaka iturutse mu Rwanda.”
Meya w’Akarere ka Burera, Marie Chantal Uwanyirigira wari uhagarariye ubwo uyu murambo watangwaga, yasobanuye ko impamvu Kabagambe w’imyaka 25 y’amavuko yarashwe, ari uko yashatse kurwanya abashinzwe umutekano ubwo bamuhagarikaga.
Uyu muyobozi yabisobanuye ati: “Ubwo yafatwaga, yateye amahane, ashaka kurwanya abashinzwe umutekano, baramurasa, arapfa. Kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu ni icyaha, Abanya-Uganda bagomba kubyirinda.”
Kabagambe yarashwe ubwo yari kumwe n’abandi bantu umunani bari bikoreye kanyanga n’amavuta ya mukorogo. Bambutse umupaka banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.