Nkuko Abagatolika batasengera mu musigiti niko FDLR na CNRD/FLN bitakongera guhura, iyi ni imvugo yavuizwe na Gen Omega
Inkuru ikomeje gucicikana y‘iyicwa ry’umuherwe w’umunyarwanda wari utuye mu gihugu cya Mozambike Revocate Karimangingo washyinguwe kuri uyu wa Gatanu .
Nk’uko Rwandatribune yakunze kubivuga uyu Karemangingo yari umufatanyabikorwa ukomeye cyane w’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’uRwanda,urugero naho uyu munsi Umutwe wa FDLR wahise usohora itangazo wamagana iyicwa rye ndetse wihanganisha umuryango we,iri tangazo rikaba ryasizweho umukono n’Umuvugizi wa FDLR Cure Ngoma.
Revokate Karimangingo akaba apfuye yari mu rubanza rwamunaniye aho yashakaga guhuza inshuti ze arizo:Gen Ntawunguka Omega wa FDLR/FOCA na Gen.Habimana Hamada wa CNRD/FLN.
Umwe mu banyarwanda baba mu gihugu cya Mozambike wari mu nshuti za hafi za Nyakwigendera yabwiye Rwandatribune ko,Revocate Karimangingo yicaje kenshi intumwa za FDLR n’iza FLN zisaba kwihuza kugirango zisubire kuba Umutwe umwe,ariko Gen.Ntawunguka Pacifique Omega akabitera utwatsi. mu mvugo ye yagize ati:”Nkuko nta mu gatolika usengera mu musigiti ni nako CNRD/FLN itahurizwa hamwe na FDLR”.
Gen.Omega yakomeje avuga ko bariya ba CNRD/FLN ari abana bataye umurongo bakaba ahubwo bagomba kuzanwa mu ntebe ya Penetensiya,bagasubizwa uburere.
Ni kenshi na kenshi abiyita Opozisiyo Nyarwanda bakunze kugenda basubiranamo,ibyabo bitararenga umutaru kubera ko benshi,buzuye ingengabitekerezo y’ivanguramoko n’irondakarere,Umutwe wa CNRD Ubwiyunge wavutse mu mwaka wa 2016,ushingwa na Lt.Gen Wilson Irategeka ukaba wari ugizwe n’abarwanyi ba FDLR babarizwaga muri Kivu y’Amajyepfo.
Mwizerwa Ally