Lt. Gen Muhoozi Kayinerugaba, Imfura ya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni Kaguta, aratangaza ko umuntu uzahirahira atera Misiri azaba ateye igihugu cya Uganda.
Ibi akaba yarabitangaje ejo ku cyumweru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yavuze ko ashyigikiye Misiri, cyane cyane ashyingiye ku bwumvikane buke buri hagati ya Misiri na Etiyopiya.
Lt. Gen Muhoozi, afata Jenerali Fatah el-Sisi, uyobora igihugu cya Misiri, nk’umutegetsi we, akaba yongeyeho ko igihugu cye kizakomeza gukorana bya hafi na Misiri mu kwimakaza umutekano mu kibaya cy’uruzi rwa Nili.
Uyu mujenerali asanzwe ari kizigenza w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda, avuga ko yafashwe neza mu myaka icumi ishize ubwo yari mu masomo ya gisirikari yamazemo amezi atandatu mu Misiri.
Ati: “Uwo ari we wese warwanya Misiri, azisanga mu rugamba rukomeye na Uganda”. Ariko ubu butumwa bwe bukaba bwamaganiwe kure n’abanya-Ethiopia batari bake babinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Umubano wa Etiyopiya na Misiri ukaba warajemo agatotsi mu myaka mike ishize, biturutse ku rugomero runini cyane rw’amashanyarazi Etiyopiya iri kubaka ku ruzi rwa Nil rwiswe Renaissance Dam.
Ntibirasobanuka neza niba ubu butumwa bwatanzwe n’uyu muyobozi mu gisirikari kuri Twitter bwaba bushyigikiwe n’igisirikari, ndetse na Leta iyobowe na se umubyara ntiratangaza uruhande iherereyeho.
Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Intebe wa Etiyopia Abiy Ahmed yabonanye na perezida Museveni i Kampala muri Uganda.
N’ubwo nta byinshi byashyizwe ahagaraga ku byerekeye icyo abo bategetsi bombi bavuganye, itangazo ryo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ryavuze ko aba bategetsi bombi baganiriye ibyerekeranye no gufatanya hagati y’ibihugu byombi, hamwe n’ibibazo by’amahoro mu karere.
Jenerali Muhoozi Kayinerugaba akunze gusohora amatangazo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, bivugwa ko amenshi muri ayo matangazo akunda gutera amakimbirane. Mu minsi ishize aherutse gutangaza ko mu gihe umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda (Perezida Museveni) yaha uburenganzira igisirikari, byasaba umunsi umwe gusa ngo bashyire ku murongo ingabo zigumuye nka zirya zo muri Gineya-konakri.
Denny Mugisha