Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imbibi rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina Paul nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye birimo n’iby’iterabwoba.
Urukiko rwavuze ko nta nyoroshyacyaha yahabwa kuko atitabiriye amaburanisha ngo asobanure byimbitse ibyaha yashinjwe.
Uru rukiko kandi rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 Nsabimana Callixte alias Sankara nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye birimo n’iby’iterabwoba.Sankara yakatiwe iyi myaka harimo impamvu nyoroshyacyaha.
Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yavuze ko ‘Sankara’ yahamijwe ibyaha birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside.
Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye ’Sankara’ yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba ahanishwa gufungwa imyaka itanu.
Iki ni nacyo gihano cyahawe Mukandutiye Angelina umugore wenyine uregwa muri uru rubanza.
Abandi baregwa muri uru rubanza nabo bagiye bagabanyirizwa ibihano biri hagati y’imyaka 20 n’imyaka itatu.
Urukiko rwavuze ko rusanga Rusesabagina ubwe yarohererezaga abarwanyi amafaranga, akanashyigikira ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD.
Urukiko rwatangaje ko rusanga Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias Sankara baragize uruhare mu byaha byakozwe na FLN n’ibikorwa by’iterabwoba.
Urukiko rushingiye ku byo Paul Rusesabagina yemereye urukiko, ubuhamya bwa bagenzi be, inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ye n’ibyo yavuganye n’abandi kuri WhatsApp, byerekana ko yashinze Umutwe wa FLN, anaba muri MRCD.
Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso birimo abapfuye, abasahuwe imitungo, indi igatwika, byerekana ko ibyo bitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN.
Rwavuze ko nta cyerekana ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ubwabo bari muri ibyo bitero. Bemera ko ari bo batanze uburenganzira ku ngabo zari ziyobowe na Gen Habimana Hamada ndetse bahabwaga raporo y’ibyakozwe.
Urukiko rwavuze ko rwasanze ibyaha byakozwe n’abarwanyi ba MRCD-FLN, Rusesabagina na Sankara barabigizemo uruhare “kuko ari bo bayihaye uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bushoboka”.
Rusesabagina – n’uyu munsi utari mu rukiko – yivanye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu avuga ko ’nta butabera yiteze muri uru rukiko’.
Umuryango we nawo wavuze ko utiteze urubanza rw’intabera kuri Rusesabagina.
Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.
Urutonde rw’ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho:
Kurema umutwe w’ingabo utemeweKuba mu mutwe w’iterabwoba.Gutera inkunga iterabwoba.Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Mu baregera indishi,Kayitesi Alice yagenewe indishyi za miliyoni 2 Frw kuko yakomerekeje mu bitero FLN yagabye muri Nyungwe. Uyu mukobwa ntiyahawe iz’uko yatakaje uburanga, ibikoresho bye byibwe kuko nta bimenyetso yagaragaje.
Alpha Express na yo yatwikiwe imodoka muri Nyungwe, Urukiko rumaze gusuzuma ibimenyetso yatanze, izahabwa indishyi zingana na miliyoni 80 n’ibihumbi 100 Frw.
Urukiko rwanzuye ko ku modoka ebyiri za Omega Car Express zatwitswe, iyi sosiyete y’ubwikorezi bw’abantu yagenerwa indishyi zingana na miliyoni 164 n’ibihumbi 200 Frw.
Urukiko rwanzuye ko Me Ndutiye Youssuf watwikiwe imodoka mu ishyamba rya Nyungwe agomba guhabwa miliyoni 4 Frw. Yanahawe miliyoni 2,5 Frw kubera ituze rye ryavogerewe kubera kwihishahisha muri Nyungwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw n’ayikurikiranarubanza. Yagenewe indishyi za miliyoni 7 Frw mu buryo bwa rusange.
Urukiko rwanzuye ko abaregera indishyi bo mu Murenge wa Kivu na bo nta ndishyi bazahabwa kuko nta cyo bagaragaje cyerekana ko bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.
Urukiko rwanzuye ko abaregera indishyi bo mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru nta ndishyi bazahabwa kuko nta cyo bagaragaje cyerekana ko bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.
Mukashyaka Josephine yagenewe indishyi za miliyoni 10 Frw kubera urupfu rw’umugabo we Fidèle Munyaneza wiciwe mu Bitero bya FLN. Yamusigiye abana babiri, indishyi mbonezamusaruro ntiyazihawe kuko atagaragaje neza uko umugabo we yinjizaga umushahara w’ibihumbi 100 Frw.
Ingabire Marie Chantal utuye mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yemerewe kuzahabwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 10 Frw kuko yaburiye umugabo we, Maniraho Anatole mu bitero bya FLN.
Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusesengura ibimenyetso, rwasanze Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata, yarakomerekejwe ndetse na imodoka ye igatwikwa.
Rwanzuye ko azagenerwa amafaranga ahwanye n’agaciro imodoka ye yari ifite. Rwavuze ko kuba yari ayimaranye imyaka ine, yagenerwa miliyoni 15 Frw.
Urukiko rwavuze ko atagaragaje agaciro k’ibikoresho byo mu nzu bifite agaciro ka Miliyoni 30 Frw kuko nta bimenyetso yabitangiye.
Rwanavuze ko atahabwa miliyoni 5 Frw avuga ko yakoresheje mu bitaro kuko aterekanye neza igihe yahamaze. Urukiko rwanzuye ko indishyi yagenewe zingana na miliyoni 21.5 Frw.
Havugimana Jean Marie Vianney we urukiko rwanzuye ko azagenerwa indishyi y’ibihumbi 600 Frw kuko atagaragaje ikimenyetso cyerekana agaciro moto yari ifite igihe yatwikwaga.
Abantu 94 ni bo baregeye indishyi muri uru rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20.