Gen Kazura Jean Bosco Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasabye Abayobozi b’inzego z’iperereza n’ubutasi mu gisirikare cy’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gushyira hamwe bagafatanya gushakira ibihugu bigize umuryango wa EAC amahoro ubwumvikane n’ituze mu nyungu z’abaturage babyo.
Ibi yabitangarije i Kigali ubwo hatangizwaga inama y’abayobozi b’inzego z’iperereza n’ubutasi mu gisirikare cy’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aba bayobozi bakuru bakuriye inzego z’iperereza mu gisirikare cya buri gihugu muri 6 bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba baraganiye ku bibazo bibangamiye umutekano n’ituze muri uyu muryango.
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco yagaragaje ko izi nzego ari urufunguzo rw’umutekano n’amahoro muri uyu muryango, asaba abayobozi bazo kwikemurira ibibazo aho guhanga amaso amahanga.
Yagize ati “Twese dukeneye gukora ibishoboka byose kugira ngo Afurika n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bibane mu mahoro n’ubwumvikane kandi ni na yo mpamvu turi hano kandi uruhare rwanyu ni ingenzi. Twese turabizi ko rimwe na rimwe habaho ibibazo ariko ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu izi nzego ziriho, ni na yo mpamvu tugomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo byacu. Ntabwo tugomba gutegereza abandi bantu baturutse hanze bazanywe no kutubwira icyo dukora ngo tubonere ibisubizo ibibazo byacu. Ndizera ko rero inama nk’iyi ari amahirwe atuma dushyira mu bikorwa ibyo abayobozi bacu bifuza.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Kazura ,yongeho kandi ko igihe kigeze ngo ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bibane mu mahoro n’ubwumvikane ku neza z’abaturage babyo n’abazabakomokaho.
Ati “Wabikunda utabikunda igihe kiraza ndetse kigatambuka. Uyu munsi ibyo dufite, imiryango dufite n’abana tuzisanga tutakiri kumwe na bo, tutakiriho nubwo atari byo twifuza, ariko ibihugu byacu byo bizahoraho. Ubu rero ni amahirwe dufite yo kuganira, kungurana ibitekerezo no kujya impaka kugira ngo ahazaza hacu habe heza kuri twese. Ndatekereza ko icyo ari icyo cy’ingenzi tugomba kuzirikana kandi tukamenya abo turi bo, ko dushinzwe iperereza n’ubutasi mu girikare cy’ibihugu byacu bitandukanye. Igihe kirageze ngo twumve ko ku kiguzi icyo ari cyo cyose tugomba kubana mu mahoro n’ubwumvikane.”
EAC yagaragaje imbogamizi zikomeye zishingiye ku cyorezo cya Covid19 cyashegeshe ibihugu bya EAC bikihugiraho mu bikorwa byo guhangana nacyo biha urwaho imitwe y’iterabwoba irisuganya, urugero rwa hafi rukaba rwaragaragaye mu mpera z’ukwezi kwa 8 aho igitero cy’iterabwoba cyagabwe iruhande rwa Ambasade y’ubufaransa i Dar Es Salaam muri Tanzaniya bane bahasiga ubuzima abandi bagakomereka.
Aba bayobozi bakuru mu by’ubutasi n’iperereza bibukijwe ko hari impungenge ko iterabwoba rishobora kwiyongera nyuma yaho Abatalibani basubiye ku butegetsi muri Afuganisitani bakaba basabwa kugira ubufatanye no kuba maso , ibi bikaba bigarukwaho na Col. Raphael Kibiwot Kiptoo uyu akaba ashinzwe ibya gisirikare mu bunyamabanga bukuru bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC.
Yakomeje agaragaza uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza SADC mu kugarura amahoro uyu ukaba warabaye umwanya wo kugaruka ku bitero by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado mu Gihugu cya Mozambique naho urugamba rwo kubirwanya rugeze.
Yagize ati “Icyo ni ikibazo gikomeje gukurikiranirwa hafi kuko ingabo za SADC n’izu Rwanda ziri muri ako gace kandi zimaze gukora byinshi ngo ibintu bisubire mu buryo , ikindi nkuko mubyibuka hari ibitero bifitanye isano n’iterabwoba biherutse kuba Dar es Salaam na Mombasa ibyo byose iyi nama igomba gushaka uburyo ingabo z’ibihugu binyamuryango n’umuryango ubwawo ushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’ibyo bibazo by’umutekano muke n’iterabwoba.”
Ibihugu byitabiriye iyi nama harimo inzego z’iperereza z’igisirikare cya Uganda ,Tanzaniya ,Kenya ,Sudani y’Epfo ,u Burundi n’u Rwanda.
Ingabire Alice