Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 nibwo umugore witwa Chantal Hatungimana binavugwa ko ari mushiki wa Minisiti w’Intebe w’u Burundi Alain Guillaume Bunyoni yarashwe n’uwitwaje intwaro mu murwa mukuru w’Ubukungu Bujumbura.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyatangaje ko uyu mugore akimara kuraswa yahise yihutishirizwa mu ivuriro rya Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu.
Inkuru y’iki kinyamakuru ikomeza ivuga MadamuHatungimana yarashwe amasasu munda hakoreshejwe imbunda yo mu bwoko bwa Pistol , ndetse binavugwa ko umwicanyi yari afite indi mbunda yo mu bwoko bwa AKA 47 yaje no guta aho yamurasiye.
Andi makuru agera kuri SOS Media avuga ko uyu mugore kuri ubu arimo kuvurirwa mu bitaro bya Roi Khaked biherereye i Kamenge mu Majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura.
Chantal Hatungimana ubusanzwe atuye mu gace ka Carama ko muri Zone ya Kinama mu Majyaruguru ya Bujumbura, ari naho yarasiwe ubwo yiteguraga kujya ku kazi, aho asanzwe akora muri Minisiteri y’Ubutegetsi .
Kuva mu ntangiro z’uku kwezi umujyi wa Bujumbura wibasiwe n’ibitero by’abitwaje intwaro aho igiheruka kuvugwa ari icyagabwe mu rugo rwa Col Ndayishimiye kigahitana umugore we n’umukozi wabo wo mu rugo ku wa Kane w’Icyumweru gishize.
Qd meme. Ubu se uyu ahuriye he n’abafata ibyemezo muri cndd