Muri Congo-Kinshasa havutse Umutwe ugamije kwirukana imitwe yose ikorera k’ubutaka bwa Congo-Kinshasa Umutwe uzabanzirizwaho akaba ari FDLR
Nkuko biri mu itangazo Rwandatribune ifitiye Kopi ryasohotse kuwa 21 Nzeri 2021,Umutwe witwa CMC-FPAC watangaje ko wiyemeje gufatanya na Leta ya Congo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida Kisekedi cyo kurambika intwaro hasi hakubakwa amahoro mu bice by’uburasirazuba bwa Congo byayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Muri iri tangazo kandi uyu mutwe CMC-FPAC wasize amanga usa nuwerura ko ugiye kuzafatanya n’ingabo za Leta kwirukana abarwanyi b’abanyamahanga bari k’ubutaka bwa Congo abasizwe imbere akaba ari FDLR Umutwe w’abanyarwanda na ADF-NALU Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’abagande.
Ubwo uyu mutwe washyiraga hanze iri tangazo undi mutwe usanzwe ukorana na FDLR bya hafi witwa Mai mai CMC /FDP ukuriwe na Gen.Dominiko ubinyujije k’Umuvugizi wayo wiyita Jule Mulumba watangaje ko Umutwe wa CMC –FPAC ugizwe n’ababigumuyeho barimo Gen.Nicolas Bigembe Semahoro wari ushinzwe imari n’ubutegetsi na Col.Ndaribitse wari ushinzwa ibikorwa bya gisilikare bakajya gufatanya n’undi mutwe w’abahutu b’abakongomani bakorera muri Rutscuru.
Intandaro y’uku kutunvikana ikaba yaratewe n’uburyo batunvaga kimwe ikibazo cya FDLR ikomeje kwica abaturage bo muri kariya gace kandi ubwo Mai mai CMC/FDP yashingwaga yari igamije kurengera abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda biganjye muri Kivu y’amajyaruguru,benshi bakaba bavuga ko umutekano wakariya gace wasizwe mu kaga n’inyeshyamba za FDLR bityo uruhande rumwe rukaba rusanga FDLR igomba kwirukanwa urundi ntirubyemere.
Kugeza ubu Leta ya Congo Kinshasa iri mu bikorwa byo gushishikariza imitwe yose ihakorera kurambika intwaro hasi ku mahoro mu gihe abatabyemeye bazatangira kugenda baraswaho mu gihe cya vuba mu gikorwa bise Etat de siege,Umuvugizi w’igisilikare cya Congo muri Kivu y’amajyaruguru Maj.Ndjike Kaiko yabwiye Rwandatribune ko kugeza ubu iki gikorwa kiri kugenda gitanga umusaruro.
Shamukiga Kambale I Goma