Bamwe mu bafashwe bashinjwa kugaba ibitero bya Grenade mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Burundi , mu duce twa Kizingwe-Bihara two muri zone ya Kanyosha ya Komine Muha mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura bishwe n’abakozi b’urwego rw’iperereza.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Media Burundi avuga ko aba baribafunzwe n’urwego rw’ubutasi SNR , bivuga ko iyicwa ryabo ryategetswe na bamwe mu bayobozi bakuru b’uru rwego .
Amakuru SOS yabonye , ngo ni uko uwishwe ari umugabo witwa Remy , wari umwe mu bakekwaho kugaba ibitero by’ama Grenade, ndetse ngo akimara kwicwa bategetse umuryango we ko uhita umushyingura mu buryo bwihuse , hadakozwe iperereza na rimwe ku mpamvu yaba yatumye apfa atarahamwa n’icyaha.
Bivugwa ko Uyu musore witwa Remy yishwe na bamwe mu basore bagize itsinda ry’Imbonerakure, zihawe itegeko na Polisi ku bufatanye n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gihugu.
Umuyobozi wa Zone ya Kanyosha Arthémon Mvuyekure yabwiye SOS Media ko adashobora kugira icyo atangaza ku rupfu rw’uyu mugabo ukekwaho kugaba ibitero bya Grenade, aho avuga ko ibijyanye n’urupfu rwe birenze ubushobozi bwe.
Mu ijoro ryo kuwa 28 Nzeri 2021 , Polisi nabwo yatangaje ko yishe uwakekwagaho kugaba igitero cyahitanye abantu 2 i Gatumba . Icyo gihe Polisi yavuze ko uyu mugabo yarashwe ubwo yageragezaga gusimbuka imodoka ya Polisi ajyanwe muri Gereza.