Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka mu gisrikare cya Uganda, akaba n’umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubutwari bwa Nyakwigendera Maj Gen Fred Rwigema warwaniye igihugu cya Uganda mu ntambara y’ishyamba akaza gupfa kuwa 2 Ukwakira 1990 ubwo yari amaze gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Mu butumwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa 2 Ukwakira 2021, ubwo hibukwa urupfu rwa Fred Rwigema umaze imyaka 31 atabarutse, yavuze ko nubwo imyaka 31 ishize ariko akiri umusirikare karundura n’indwanyi ya mbere yigeze abona.
Yagize ati”Imyaka 31 irihiritse tutakubona Afande Fred! Gusa uracyari indwanyi ikomeye twigeze tubona”
Ubu butumwa bwa Gen Kainerugaba bwaherekejwe n’ibitekerezo by’Abagande n’Abanyarwanda benshi bakomeje bashimi ubutwari bw’akataraboneka bwaranze iyi ntwari y’u Rwanda, akaba umusirikare wakunzwe na benshi mu rugamba rw’ishyamba(Bush War) muri Uganda kubw’ubutwari bwe no kwitangira abo bari kumwe.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, nibwo Fred Rwigema yatangije urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda . Iki gihe Fred yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri RPF Inkotanyi. Nyuma y’umunsi umwe gusa urugamba rutangiye, Maj Gen Fred yaje kurasirwa ku rugamba ku musozi wa Matimba mu burasirazuba bw’u Rwanda ( Nyagatare).