Twagirumukiza Protogène ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza, yashatse gukingisha akabari karimo abantu barenze ku mabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19, umwe amutera ibuye rimukomeretsa agahanga bikabije.
Twagirumukiza Protogène yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko saa tanu za nijoro yakoze igenzura kugira ngo arebe uko umutekano wifashe mu Mudugudu wa Musengo, asanga hari akabari gafunguye abantu barimo kunywa inzoga.
Uyu mugabo asanzwe ari inkeragutabara, avuga ko yahise asohora abanyweraga mu kabari, arakinga ashyiraho ingufuri, nyuma nibwo umukobwa wahacururizaga yatoye ibuye arimutera mu gahanga riramukomeretsa.
Yagize ati: ”Hasohotsemo abakobwa babiri, umwe ajya kuryama, mugenzi we amaze kubona ko nshyizeho ingufuri yashatse kundwanya, abo twari kumwe baramufata, arabiyaka nibwo yahise antera ibuye.”
Twagirumukiza avuga ko yatabaje inzego za Polisi zimuta muri yombi, ariko ko bidahagije agasaba ko yagezwa imbere y’ubushinjacyaha kugira ngo n’abandi bafite iyo ngeso bayicikeho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza Mwubahamana Christine avuga ko bagiye guhana banyiri akabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakurikije ibihano Leta yashyizeho, kandi bagafasha Twagirumukiza kubona ubutabera.
Ati: ”Icyorezo cya COVID-19 ntabwo kiracika, ku buryo abaturage bakwirara ngo barenze amasaha Leta yagennye.”
Bamwe mu baturanyi ba Twagirumukiza bahamya ko yahohotewe, kandi ari mu kazi, bakavuga ko uru rugomo muri uyu Mudugudu wa Musengo rukunze kubaho, kuko hari abarara banywa bukabakeraho.
Mwubahamana avuga ko Uwimpuhwe Honorine wahohoteye Twagirumukiza, yashyikirijwe inzego z’Umutekano akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamabuye.