Umuryango w’abibumbye binyuze mu ishami ryawo ryita ku bana UNICEF watangaje ko ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izigihugu cya Mozambique ziri gukora igikorwa kiza cyo kubohoza abana bari baragiye binjizwa mu gisirikare ku ngufu cy’inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Intara ya Cabo Delgado.
Umuvugizi wa UNICEF,James Elder ku wa 5 Ukwakira 2021 yatangarije itangazamakuru ko aba bana babohorwa aho kurekurwa ku bushake n’uyu mutwe wiyita Al Shabab uko benshi babitekereza.
Ati “Abana barabohojwe ntabwo barekuwe batabarwa n’Ingabo za Guverinoma , hari abana babarirwa mu bihumbi bashimuswe kuva muri Werurwe kandi kuva icyo gihe nta mwana urarekurwa.”
Yabwiye itangazamakuru kandi ko nta makuru menshi yatangaza kuko byabangamira ubuzima bw’abo bana n’ibikorwa byo kubohoza abandi.
Yagize ati “Nakwifuje kubaha amakuru menshi ku bana babohojwe ariko birumvikana ko ntashaka kubangamira gahunda ziri gukorwa ,ingamba zose zishoboka zikwiye gufatwa kugirango abana bakurwa mu gisirikare barekurwe ndetse banahabwe uburinzi bwose bushoboka kugirango basubizwe mu buzima busanzwe.”
Mu kwezi kwa cyenda Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zabohoje abakobwa bari barafashwe n’umutwe w’Iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge uvuga ko hagati ya Nzeli 2020 na Mata 2021 hashimuswe abarenga 2600.
Umutwe w’iterabwoba wiyitirira Al-Shabab wakajije ibikorwa byo gushimuta abana mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 , abahungu babajyanaga mu ntambara , abakobwa bakagirwa abagore ndetse bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Alice Ingabire Rugira
(Xanax)