Lt Col Jean Marie Nkurunziza n’umurinzi we barwasiwe mu mirwano yabahuje ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Brigade y’ 110 mu gace ka Busangana ko muri Komini Bukeye mu ntara ya Muramvya iri rwagati mu gihugu cy’u Burundi n’inyeshyamba bivugwa ko zaturutse mu Ishyamba rya Kibira.
SOS Midia Burundi ivuga ko Lt Col Jean Marie Nkurunziza wari umuyobozi muri Brigade y’ingabo zidasanzwe zitabara aho rukomeye. Amakuru akomeza avuga ko uyu musirikare akimara kuraswa yahise yitushirizwa ku bitaro bya Giko muri Komini Bukeye ari naho yaje kugwa mu gihe umurinzi we ufite ipeti tya Cpl yaguye aho imirwano yabereye.
Lt Col Nkurunziza yishwe nyuma y’igihe gito yari amaze azamuwe mu nshingano no , aho yari atuye mu murwa mukuru w’Ubutegetsi Gitega.
Kugeza ubu igisirikare cy’u Burundi n’ubuyobozi bwite bwa Leta ntiburatangaza amakuru ku rupfu rw’uyu musirikare mukuru wiciwe muri iki gitero.
SOS Media itangazako agace uyu musirikare mukuru yarasiwe , kari hafi y’imbibi z’ishyamba rya Kibira rikunze kuvugwa ko ricumbikiye inyeshyamba zirimo na FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.