Abantu 13 bapfiriye mu mirwano y’amoko ahanganye muri teritwari ya Kungu iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iyi mirwano yahanganishije ubwoko bw’aba Kungu n’aba Lingotebe. Usibye aba 13 baguye muri iyi mirwano , abandi 50 bakomeretse imitungo myinshi irwangizwa. Mu byangijwe higanjemo amazu yatwitswe n’amatungo yasahuwe ku mpande zihanganye .
Amoko adacana uwaka y’aba Lingotebe n’aba Kungu yaratemanye n’imipanga kuva kuwa mbere kugera kuwa gatatu muri Teritware ya Kungu, nkuko byavuzwe na Jean-Pierre Elongo uyiyoboye.
Elongo yavuze ko ayo moko ari muri ubwo bushyamirane kuva mu mwaka w’1982.
Bwana Elongo yagize ati: “Abatuye muri ayo matsinda yombi barwanira imirima ibamo ibinyabwoya [caterpillars].Igisubizo cya nyuma ntikiraboneka.”
Si ubwa mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haba imirwano y’abagize amoko atavugarumwe, kuko niyo muri Komini ya Goma mu ntangiro z’uyu mwaka habaye imirwano yahanganishije abaturage bo mu bwoko bw’Abakumu n’Abanande yaje kugwamo abasivili 4 n’umusirikare umwe.